Thursday, April 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
02/04/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

Screenshot

Share on FacebookShare on Twitter

Ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bw’ikigo cya Musaga i Bujumbura, bwahuye n’iturika rikomeye, burashya burakongoka n’intwaro zarimo, bitewe n’ibibazo byaturutse ku mashanyarazi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, aho ibisasu byari muri ubu bubiko, byaturikaga bigasandarira mu bice binyuranye byo muri uyu mujyi wa Bujumbura.

Iri turika ryutumye abaturage bari ahegereye ubu bubiko bw’intwaro, bakizwa n’amaguru barahunga dore ko uretse umuriro mwinshi n’umwotsi wari wuzuye ikirere, n’ibisasu byaturikaga bikagwa mu bice binyuranye.

Amashusho yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga yafashwe ubwo iri turika ryabaga, yerekana ibisasu biri guturuka, ndetse n’umwotsi mwinshi upfupfunuka ahabereye iyi nkongi.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, yavuze ko iyi nkongi yaturutse ku bibazo byabaye mu nzira z’amashanyarazi.

Yagize ati “Impanuka ikomeye y’amashanyarazi mu bubiko bw’intwaro (z’ingabo) i Musaga ni yo ntandaro y’iturika riri kuba mu Murwa Mukuru w’ubukungu, i Bujumbura.”

Baratuza yasabye abaturage gutuza no kwirinda kujya mu bice bikikije ubu bubiko bwahuye n’ituruka, yongeraho ko abashinzwe ubutabazi bihutiye kuhagera kugira ngo bagire icyo bakoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + four =

Previous Post

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

Next Post

Kimwe mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu Rwanda cyahagaritswe

Related Posts

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/04/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko abantu 13 ari bo bitabye Imana bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga...

Strategic insight: what Massad Boulos did NOT say (but matters):

Strategic insight: what Massad Boulos did NOT say (but matters):

by radiotv10
01/04/2026
0

This is our analysis regarding the recent discourse by Massad Boulos at the United Nations and the underlying challenges facing...

Amakuru agezweho: Biravugwa ko iturika ry’ububiko bw’intwaro i Burundi ryahitanye benshi

Amakuru agezweho: Biravugwa ko iturika ry’ububiko bw’intwaro i Burundi ryahitanye benshi

by radiotv10
01/04/2026
0

Iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, ryateye inkongi y'umuriro ikomeye, ryahitanye abantu benshi,...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda

by radiotv10
01/04/2026
0

Imodoka yari itwaye Minisitiri w’Ubutaka muri Uganda, Judith Nabakooba; yakoze impanuka ikomeye yabereye mu gishanga cya Kibukuta mu Karere ka...

Igitero cy’udutsiko tudasanzwe muri Haiti cyahitanye abantu benshi

Igitero cy’udutsiko tudasanzwe muri Haiti cyahitanye abantu benshi

by radiotv10
01/04/2026
0

Abantu 70 bapfuye, abandi 30 bakomerekera mu gitero cyagabwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi mu Karere ka Artibonite muri Haiti, nk’uko...

IZIHERUKA

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/04/2026
0

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

02/04/2026
Kimwe mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu Rwanda cyahagaritswe

Kimwe mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu Rwanda cyahagaritswe

02/04/2026
Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

02/04/2026
Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

02/04/2026
Strategic insight: what Massad Boulos did NOT say (but matters):

Strategic insight: what Massad Boulos did NOT say (but matters):

01/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kimwe mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu Rwanda cyahagaritswe

Kimwe mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu Rwanda cyahagaritswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Kimwe mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu Rwanda cyahagaritswe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.