Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri Zone ya Kirundo muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Butanyerera mu Burundi, yatangaje ko umugore wese uzajya asangwa mu kabari nyuma ya saa mbiri z’ijoro, azajya ahanwa, ibintu byazamuye impaka na bamwe babyamagana.
Uyu muyobozi witwa Jean Marie Karambizi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ko abagore bazajya basangwa mu kabari batari kumwe n’abagabo babo bashobora kujya babihanirwa.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi, ngo ibi bigamije kurwanya “gucana inyuma kw’abashakanye” nk’imwe mu mpamvu zikomeye zitera gutandukana kw’abashakanye muri iyi Komini.
Uyu mubozi wa Zonze ya Kirundo, yagize ati “Twabonye ko abagore bamwe basohokana n’abagabo batari mu masaha y’ijoro, ibyo bigasenya ingo kandi bigahungabanya ubwumvikane bw’imiryango.”
Jean Marie Karambizi yemeza ko iyi gahunda y’ibihano bizajya bishyirirwaho abagore bafatiwe mu tubari nijoro bari kumwe n’abagabo babo, ari kimwe mu byafasha kubanisha neza imiryango no kurandura ingeso mbi zibatanya.
Yagize ati “Intego yacu si uguhana abagore, ahubwo ni ugusigasira imiryango no kugabanya ibibazo bifitanye isano n’ubusinzi no gucana inyuma kw’abashakanye.”
Ni icyemezo cyamaganirwa kure n’imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bw’abagore mu Burundi nk’uko byatangajwe n’abayobora imwe muri iyo miryango.
Umwe yagize ati “Uku ni ukubangamira bikomeye uburenganzira bwa muntu cyane cyane ku bagore. Umugore afite uburenganzira bwo kugenda mu bwisanzure, yaba yarashatse cyangwa atarashatse.”
Gusa avuga ko abagore na bo bakwiye gukoresha neza ihame ry’uburinagnire, bakamenya ibyo bakwiye gukora n’ibyo batagomba gukora.
Yongeyeho ati “Abagore bagomba kumenya inshingano zabo mu rugo, ariko ibi ntibigomba kubangamira uburenganzira bwabo bw’ibanze.”
Abagore bize na bamwe mu bantu bakomeye, na bo bamaganiye kure icyo cyemezo, bavuga ko cyaba ari ivangura, kandi ko kubishyira mu bikorwa bigoye.
Umwe yagize ati “Nyuma y’akazi, abagore bitabira ibindi bikorwa by’ubuzima busanzwe cyangwa by’imibereho myiza. Kubabuza kujya ahantu hahurira abantu benshi nyuma ya saa mbiri z’ijoro ni akarengane.”
Yakomeje agira ati “Kuba umuntu yaba ari mu kabari nijoro ntibivuze ko ahita ashyirwa mu bantu barangwa n’imyitwarire mibi. Tugomba kurebera ku bikorwa by’umuntu aho kurebera ku gitsina cye.”
Ni mu gihe bamwe mu baturage barimo n’abagore bashyigikiye iki cyemezo, bavuga ko gikwiye kuko hari abagore bakomeje kurangwa n’imyitwarire mibi kubera ubusinzi.
RADIOTV10








