Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko Igihugu cye kigiye gukura ingabo ndetse n’Ambasaderi wacyo muri Niger nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka kuba muri iki Gihugu rikozwe n’igisirikare, mu gihe abahiritse ubu butegetsi bo babyishimiye.

Perezida Macron yagize ati “Mu masaha ari imbere Ambasaderi wacu n’abandi badipolomate bari muri Niger baraza gusubira mu Bufaransa.”

Izindi Nkuru

Yongeyeho ko ubufatanye mu bya gisirikare “bwarangiye” kandi ingabo z’Abafaransa zizahava “mu mezi ari imbere.”

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko uyu umwanzuro wishimiwe n’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi bwa Niger muri Nyakanga 2023.

Uhagarariye aka gatsiko, mu magambo ye yagize ati “Kuri iki Cyumweru twishimiye intambwe nshya tugiye gutera igana ku busugire bwa Niger.”

Muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburengerazuba, hari hasanzwe abasirikare b’Abafaransa bagera ku 1 500.

Icyemezo cy’u Bufaransa kije gikurikira imyigaragambyo ikomeye imaze amezi ibera mu murwa mukuru i Niamey yo kwamagana Abafaransa muri iki Gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru