Wednesday, September 11, 2024

Ibirambuye ku cyateye umutingito uremereye wumvikanye mu Bihugu 5 uhereye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi, batangaje intandaro y’umutingito wari ku gipimo cya 5,1 wumvikanye mu Bihugu bitanu birimo n’u Rwanda ari na ho watangiriye, ukangiza ibikorwa binyuranye mu Karere ka Karongi.

Uyu mutingito wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 ku isaaha ya saa kumi n’iminota makumyabiri n’umwe (16:21’) zo mu Rwanda, watangiriye mu bice byegere Akarere ka Karongi ndetse n’aka Ruhango, ugera mu Bihugu birimo; u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na DRC.

Ubusanzwe imitingito ikunze kuba muri aka gace k’Ikibaya kinini (Great Rift Valley), kigizwe n’uruhererekane rw’ibishanga n’ibirunga, ituruka ku myivumbagatanyo y’ibikoma biba mu nda y’isi nko mu birunga.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Petelori na Gazi, Dr Yvan Twagirashema avuga ko umutingito wo kuri iki Cyumweru ntaho uhuriye n’ibirunga.

Avuga ko ubusanzwe imitingito iri mu bwoko bubiri, ati “Hari umutingito uterwa na magma cyangwa igikoma kiba kiri mu nda y’Isi, ubundi bwoko bwa kabiri, babyita plaque tectonique aho Isi ifite ibice bitandukanye biba bigenda bikoranaho bigatuma bikubitanira munsi mu nda y’Isi bikaba byatera umutingito. Uriya mutingito wabaye rero uri muri icyo cyiciro cya kabiri.”

Dr Twagirashema avuga ko kuba uyu mutingito watangiriye mu gace kegereye Karongi, hari imiterere yihariye yako.

Ati “Kubera ko biriya bice byegeranye n’Ikivu, byanze bikunze hari imiterere yihariye kubera ko hariya hahurira ibice bibiri by’isi biba bitandukanye, ni na yo mpamvu kiriya Kiyaga gihari. N’ibirunga iyo ubirebye haruguru na byo biri muri urwo ruhererekane, ugakomeza ukazamuka ku Kiyaga cya Albert, wamanuka hepfo ukajya ku Kiyaga cya Tanganyika.”

Dr Twagirashema avuga ko bigoye kuba umuntu yamenya igihe agace runaka gashobora kubamo umutingito igihe iki n’iki, icyakora ko bishoboka ko abantu bamenya ko agace runaka gashobora kujya kibasirwa n’imitingito.

Ati “Ushobora kumenya ko hari ahantu hashobora kwibasirwa n’imitingito, ariko biragoye kumenya ngo uwo mutingito uraba ryari, kuko ni nk’aho umuntu yakubwira ngo ufite elastique ifoye, kumenya ngo irarekura ryari, kuko umutingito twumva hejuru ni nk’ikintu kiba gifoye kigasa nk’ikirekura kugira ngo kigabanye ubukana noneho ibintu byorohe munsi.”

Yamaze impungenge abakeka ko uyu mutingito ushobora gukurikirwa n’indi nk’uko bikunze kuba, akavuga ko ubusanzwe ubwoko bw’uyu wumvikanye udakunze gukurikirwa n’indi nk’uko bigenda iyo habaye kwivumbagatanya kw’ibikoma biba mu nda y’isi.

Ati “Ubundi uriya mutingito wabaye iyo ibaye ikurikirana, ubundi biba mu minota nk’icumi kandi akenshi imitingito ije iyikurikiye iza ifite ubukana buri hasi ugereranyije n’umutingito uba wabaye mbere, […] kugera uyu mwanya rero turumva ntawundi wigeze uba, ni ukuvuga ngo umutingito wose waba ntaho waba uhuriye n’uriya wa mbere wabaye.”

Uyu mutingito wangije ibikorwa binyuranye by’umwihariko mu Karere ka Karongi, aho wangije inzu esheshatu zirimo iziyashije n’iyasenyutseho igice, zose mu Murenge wa Rugabano muri aka Karere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist