Icyemezo gishya cyafashwe mu bya Congo cyateye ikikango

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Angola na yo yemeje ko igiye kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya umutwe wa M23, abasesenguzi babona iki cyemezo gishobora gusubiza ibintu irudubi, intambara ikaba yarushaho kuba mbisi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma ya Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yatangaje ko igiye kohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo gutanga ubufasha mu guhashya umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, bivuga ko igitumye iki gihugu cyohereza izi ngabo, ari ukujya kugarura umutekano mu duce umutwe wa M23 wafashe.

Ibi byose Angola irabikora mu gihe yari isanzwe ari n’umuhuza wahawe umukoro wo gufasha izi mpande zombi gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Umuhanga mu bya Politiki akaba anayigisha muri Kaminuza, Dr. Ismael Buchanan avuga ko iki cyemezo cya Angola kitari gikwiye kuko iki Gihugu cyari gisanganywe inshingano zo kunga kandi zidakwiye kubangikanywa n’izi kinjiyemo.

Ati “Dukwiye kwibaza ngo ‘uruhare rwa Angola kujya guhangana na M23 ruje rute?’ kuko bashobora kuba bibwira ko bagiye guhangana na M23 ko ari ko gukiza ikibazo kubera ko muzi neza ko Tshisekedi icyo ari gukora politiki ye ari uwamufasha akamujya inyuma akamufasha guhangana na M23.

Bikwereka ko na ya ntambara yari iri muri Congo noneho iba intambara koko yatuye kubera kwivanga mu bibazo bya Congo.”

Uyu musesenguzi avuga ko nanone hari ikimuha icyizere ko kuba Angola yaba yarabaye umuhuza idashobora guhindukira ikaba yajya kwatsa umuriro muri Congo ijya kurasa kuri M23.

Ati “Kuko iyo bigeze aho twakwibaza impamvu Uganda itabikora, u Burundi butabikora, Kenya itabikora. Kuba bitararasa kuri M23 ni uko bizi neza ko ikibazo bikibona ahubwo hakiri uruhare rwa dipolomasi n’ibiganiro kuruta uko washyira imbere intambara.”

Dr Buchanan avuga ko mu gihe ingabo za Angola zahindukira zikarasa umutwe wa M23, iki Gihugu cyari umuhuza cyaba gitandukiriye kigatangira guhengamira ku ruhande rumwe mu zo cyashinzwe guhuza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru