Kuki abafana babateraga imineke?: Perezida Kagame yavuze ku ivangura ryakunze kugaragarizwa abakinnyi b’Abanyafurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko politiki mbi ikwiye guheezwa muri Siporo byumwihariko mu mupira w’amaguru, agaragaza ingaruka yagiye itera, zirimo kuba hari abafana b’i Burayi bagiye bagaragariza ivangura abakinnyi b’Abanyafurika.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 ubwo yatangizaga ku mugaragara Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iri kubera i Kigali muri iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yatangiye ashimira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ku mitegurire myiza y’Igikombe cy’Isi giheruka, ndetse n’Igihugu cya Qatar cyacyakiriye n’Igihugu cya Argentina cyacyegukanye.

Yavuze ko iki gikombe cyabaye kimwe mu bikorwa bishimangira imiyoborere myiza y’umupira w’Amaguru ku Isi yakomeje kuranga FIFA kuva Giani Infantino yatangira kuyiyobora.

Ati “Ku bw’uruhare rwa gahunda za FIFA ndetse n’imiyoborere yihariye ya Giani Infantino, umupira w’amaguru ukomeje kuba siporo ya bose ku Isi.”

Perezida Kagame avuga ko yamenye bwa mbere Giani Infantino mu myaka umunani ishize ubwo yiyamamarizaga kuyobora FIFA, ariko ko yashimye indangagaciro ze ndetse n’icyerekezo yari afitiye umupira w’amaguru.

Ati “Ni umuyobozi FIFA yari ikeneye muri icyo gihe kandi ibintu byose twabonye kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, bihamya ko akwiye gukomeza kuyobora iri shyirahamwe.”

Yakomeje agaragaza kimwe mu byo yashimye byakozwe ku buyobozi bwa Infantino, cyo kongera umubare w’Ibihugu byitabira Igikombe cy’Isi bigiye kuba 48 kuva mu Gikombe cy’Isi gitaha.

Ati “Hagendewe kuri iyi gahunda nshya, umubare w’amakipe aturuka muri Afurika azikuba hafi kabiri, bikazagira uruhare runini rwo kwibona ndetse no kugaragara k’Umugabane wacu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikindi kinejeje ari gahunda yo gukomeza kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika no gukomeza guteza imbere imikino kuri uyu Mugabane.

Avuga ko Umugabane wa Afurika ufite impano zidasanzwe bityo ko n’Igikombe cy’uyu Mugabane kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje ugereranyije n’iby’i Burayi, ariko ko kuri uyu Mugabane wa Afurika hari ikikibura.

Ati “Itandukaniro ry’abakinnyi bakomeye muri Afurika ndetse n’i Burayi ntabwo ari impano, ahubwo ni ukubura ibikorwa remezo bikomeye byafasha mu myitozo ndetse no gushyigikirwa.”

Yavuze ko iki cyuho kigomba kugenda gikurwaho mbere na mbere n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ariko ko hagomba kubaho no gushyira hamwe.

Ati “Umupira w’amaguru turi guteza imbere hano muri Afurika uzagira indangagaciro zirushijeho zizatuma uyu Mugabane uba ahantu hagomba gukinirwa n’abakinnyi bacu.”

Yaboneyeho no gushima imiyoborere ya Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe yaranzwe no kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika.

Yanavuze ko mu mupira w’Amaguru hanakwiye gukomeza guhabwa uruhare rw’abari n’abategarugori yaba mu gukina ndetse no mu bindi bikorwa birimo gusifura.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kamaro ka Siporo byumwihariko umupira w’amaguru mu gukomeza kunga ubumwe bw’abantu, avuga ko imiyoborere y’iyi siporo igomba gukomeza gukorana neza n’imiyoborere ya Politiki.

Ati “Tugomba guheeza politiki mbi muri siporo, nkuko twabibonye umwaka ushize mu gikombe cy’Isi cyabanje kuzamo iminengere idakwiye. Mu kimbu cyo kubaza impamvu cyabereye hariya [igikombe cy’Isi] mbere hari hakwiye kwibazwa ahubwo kubera iki kitagombaga kuhabera.”

Yavuze ko politiki muri siporo igaragaza ibibazo biri mu muryango mugari, atanga urugero ko “iyo abafana bateye imineke abakinnyi b’Abanyafurika cyangwa ku bagakwena umusifuzi w’igitsinagore, ibyo ni ibibazo biba bigaragara ahantu biba byarabibwe mu bantu bigatuma bagaragaza imyitwarire idakwiye.”

Yavuze ko imyitwarire nk’iyi ikwiye guhagarara burundu kuko uretse kuba yaragiraga ingaruka ku bakinnyi, yanazigiraga ku miryango migari babaga bakomokamo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hakwiye gushyira hamwe imbaraga kugira ngo uyu mukino wa siporo ube uwa bose kandi bawibonemo nta n’umwe usigaye inyuma.

Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame (Photo/RBA)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru