General Gatsinzi watabarutse ari gusezerwaho mu muhango witabiriwe na Gen.Kabarebe, Nyamvumba,…

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General (Rtd) Marcel Gatsinzi wabaye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda uherutse kwitaba Imana, ari gusezerwaho bwa nyuma, mu muhango witabiriwe n’abajenerali bakomeye mu Rwanda barimo General James Kabarebe na General Patrick Nyamvumba; banitabiriye igitambo cya misa.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, watangiriye ku gitambo cya misa yo gusabira nyakwigendera, cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi Gatulika ya Rigina Pacis i Remera.

Izindi Nkuru

Iki gitambo cya misa kandi kitabiriwe n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, barimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, General James Kabarebe, General Patrick Nyamvumba wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Muri aba basirikare bakuru bitabiriye iki gitambo cya misa kandi, barimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Maj Gen Vincent Nyakarundi usanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri iri sengesho kandi, umuryango wa nyakwigendera wahawe ijambo kugira ngo ugire icyo uvuga ku byamuranze akiri mu mwuka w’abazima.

Umugore wa Gen (Rtd) Gatsinzi Marcel yagaragaje uburyo umugabo we yaranzwe no kubaha Imana ndetse ko yari umukirisitu ukunda gusenga ndetse akanaba hafi umuryango we.

Yavuze ko yakundaga Igihugu cye mu buryo budasubirwaho ku buryo yumvaga ntacyo yakima. Ati “Yari azi kwiyoroshya.Yari azi kwiyumananganya akarenzaho, agafata icyemezo.”

Yakomeje avuga ko umugabo we yari azi kwakira ibyamubagaho byose yaba ibibi n’ibyiza, yabyakiraga nk’umugabo akamenya uburyo abyitwaramo. Ati “Yari azi kwiyumananganya akarenzaho, ubundi agafata icyemezo.”

Iki gitambo cya misa, kirakurikirwa n’umuhango wo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera General (Rtd) Marcel Gatsinzi, ubera mu irimbi rya gisirikare i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Nyakwigendera General Gatsinzi yaturiwe igitambo cyo kumusabira

Abarimo General Kabarebe na Nyamvumba bitabiriye iki gitambo cya misa

Umugore wa nyakwigendera yavuze ko yari azi kwiyoroshya

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru