Icyemezo gitunguranye cy’Umuvugizi w’Ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jean Paul Nkurunziza wari Umuvugizi wa Rayon Sports, yatangaje ko atakiri we, avuga ko azakomeza kuba umwe mu bihebeye iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

Jean Paul yari amaze imyaka itandatu ari Umuvugizi wa Rayon Sports, ni umwe mu bavugizi b’amakipe yo mu Rwanda, wamenyekanye, dore ko iyi kipe ikunze kubamo amakuru, yanatumaga umuvugizi wayo adasiba mu itangazamakuru.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jean Paul Nkurunziza, yashimiye abakunzi b’iyi kipe ku bw’ibihe by’ibyishimo bagiranye.

Ati “Twanyuranye mu byiza n’ibibi, ariko igihe cyose twakomeje kuba bamwe. Ntabwo nkiri Umuvugizi, ariko nzakomeza kuba umwe mu bagize umuryango w’ubururu, ndabakunda cyane mwese.”

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, na bwo bwashimiye Jean Paul ku kazi gakomeye yakoze nk’umuyobozi w’itumanaho n’umuvugizi muri iyi kipe.

Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’iyi kipe, bwagize buti “Umusanzu wawe ni uw’agaciro katagereranywa. Amahirwe masa mu rugendo rushya.”

Jean Paul Nkurunziza aherutse kurushinga na Nkusi Goreth we usanzwe ari umukunzi ukomeye wa APR FC, banagarutsweho cyane mu cyumweru gishize ubwo iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yahuraga na mucyeba wayo APR, bakagaragara umwe yambaye ubururu, undi umukara n’umweru.

Amakuru agera mu ishami ry’ibiganiro bya Siporo kuri RADIOTV10, avuga ko kuba Jean Paul yahagaritse izi nshingano zo kuba Umuvugizi wa Rayon, atari ukunanirwa inshingano cyangwa ikindi kibazo cyabayeho, ahubwo ko yerekeje mu Gihugu cy’amahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru