Ukuriye Gatulika mu Rwanda hamenyekanye umuhango yarimo ku munsi ukomeye muri Kiliziya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yari i Burundi ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikilamariya, aho muri iki Gihugu hizihizwaga na ho umunsi ukomeye w’iyogezabutumwa ry’Ivanjiri.

Byatangajwe na Musenyeri Antoni Karidinali mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ko yari yagiye kwifatanya na Kiliziya Gatulika y’i Burundi mu kwizihiza yubile.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Twifatanyije mu byinshimo byinshi mu muryango wa Kiliziya y’Umuryango w’Imana i Mugera mu Burundi mu kwizihiza yubile y’imyaka 125 y’iyogezabutumwa ry’ivanjiri.”

Antoni Karidinali Kambanda, yasoje ubutumwa bwe avuga ko kwizihiza iyi Yubile, byagaragaje ukwemera n’icyizere bya Kiliziya Gatulika.

Iyi Yubile yizihirijwe rimwe no kwizihiza Umunsi ukomeye muri Kiliziya Gatulika w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikilamariya, usanzwe unafite igisobanuro gikomeye muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda, dore ko ari ho hari ahabonekewe na Nyina wa Jambo, i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru.

Aha habereye amabonekerwa ya Bikilamariya i Kibeho, hasanzwe hanahurira imbaga y’abantu baturutse mu bice byose by’Isi biganjemo Abakirisiti Gatulika, bari banakubise buzuye kuri uyu wa Kabiri.

Ubwo hizihizwaga uyu munsi i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2023, ahari hateraniye abantu bagera mu bihumbi 70, Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Celestin Hakizimana watuye Igitambo cy’Ukarisitiya, yibukije abakristu ba Kiliziya Gatulika guhora biragiza Umubyeyi Bikilamariya.

Yagize ati “Tuzabana na we tumwiyambaza kenshi gashoboka muri rozari ntagatifu, tuzabana na we tumwiyambaza mu ishapule y’ububabare, tuzabana na we tumuhoza kandi dusenga twisubiraho.”

Abitabiriye uyu munsi aha ku butaka Butagatifu, bagaragaje ko batashye bafashijwe kandi bizeye ibitangaza bakorewe n’umubyeyi Bikilamariya.

Naho hari hateraniye imbaga y’Abakirisitu benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru