• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyemezo gitunguranye kuri kandidatire y’Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi i Burundi

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyemezo gitunguranye kuri kandidatire y’Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi, yateye utwatsi kandidatire z’abanyapolitiki bagera mu icumi b’Ihuriro ‘Un Burundi pour tous’ bifuzaga kuzahatana mu matora y’abashinga amategeko azaba muri Kamena uyu mwaka, barimo n’umunyapolitiki Agathon Rwasa ufite izina rikomeye muri kiriya Gihugu, wari wanahatanye na Ndayishimiye mu matora ya Perezida aheruka.

Ni icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amatora mu Burundi (CENI) tariki 31 Ukuboza 2024, aho yanze izi kandidatire zirimo iyi ya Agathon Rwasa wahoze ari Perezida w’Ishyaka CNL, akaza kwamburwa izi nshingano muri Werurwe umwaka ushize wa 2024.

Si kandidatire y’uyu munyapolitiki yasubijwe inyuma gusa, kuko hari n’izindi z’abandi bose babarirwa mu icumi bari bibumbiye mu ihuriro ‘Un Burundi pour tous’.

Agathon Rwasa waniyamamaje ubugirakabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu arimo aya 2020, muri aya matora y’Intumwa za Rubanda azaba muri uyu mwaka, yari yiyamamaje anyuze muri iri huriro ‘Un Burundi pour tous’ rigizwe n’imitwe ya politiki ine, kuko yirukanywe mu ishyaka yahoze akuriye rya CNL.

Abanyapolitiki babiri Euphrasie Mutenzinka na Anatole Karorero basanzwe ari inkoramutima za Agathon, na bo kandidatire zabo zatewe utwatsi na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Nk’uko bitangazwa n’iyi Komisiyo, kuba aba banyapolitiki bakwiyamamaza mu matora, byaba binyuranyije n’amategeko agenda amatora ndetse n’itegeko rigena imitwe ya Politiki ibuza umuntu umwe kugaragara ku rutonde rw’amashyaka abiri atandukanye.

Agathon Rwasa, Euphrasie Mutenzinka na Anatole Karorero, baracyabarwa mu Nteko Rusange y’umutwe wa Politiki wa CNL wahagaritswe muri Kamena 2023, bityo rero ko batemerewe kuba bajya guhatana banyuze mu rindi shyaka.

Ni icyemezo cyamaganywe na Agathon Rwasa, wavuze ko kidafite ishingiro, ndetse ko we atakibarirwa mu mutwe wa Politiki wa CNL nk’uko byagendewe na Komisiyo y’Amatora ifata kiriya cyemezo.

Agathon Rwasa, yari umwe mu bakandida bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri 2020, akegukanwa na Evariste Ndayishimiye wagize amajwi 68,72% mu gihe Rwasa wari wahatanye ahagarariye yagize 24,19%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Rutahizamu w’Amavubi ntakiri umukinnyi w’ikipe y’i Burayi yari asigajemo imyaka ingana n’iyo amazemo

Next Post

Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.