Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyemezo gitunguranye kuri kandidatire y’Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi i Burundi

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyemezo gitunguranye kuri kandidatire y’Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi, yateye utwatsi kandidatire z’abanyapolitiki bagera mu icumi b’Ihuriro ‘Un Burundi pour tous’ bifuzaga kuzahatana mu matora y’abashinga amategeko azaba muri Kamena uyu mwaka, barimo n’umunyapolitiki Agathon Rwasa ufite izina rikomeye muri kiriya Gihugu, wari wanahatanye na Ndayishimiye mu matora ya Perezida aheruka.

Ni icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amatora mu Burundi (CENI) tariki 31 Ukuboza 2024, aho yanze izi kandidatire zirimo iyi ya Agathon Rwasa wahoze ari Perezida w’Ishyaka CNL, akaza kwamburwa izi nshingano muri Werurwe umwaka ushize wa 2024.

Si kandidatire y’uyu munyapolitiki yasubijwe inyuma gusa, kuko hari n’izindi z’abandi bose babarirwa mu icumi bari bibumbiye mu ihuriro ‘Un Burundi pour tous’.

Agathon Rwasa waniyamamaje ubugirakabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu arimo aya 2020, muri aya matora y’Intumwa za Rubanda azaba muri uyu mwaka, yari yiyamamaje anyuze muri iri huriro ‘Un Burundi pour tous’ rigizwe n’imitwe ya politiki ine, kuko yirukanywe mu ishyaka yahoze akuriye rya CNL.

Abanyapolitiki babiri Euphrasie Mutenzinka na Anatole Karorero basanzwe ari inkoramutima za Agathon, na bo kandidatire zabo zatewe utwatsi na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Nk’uko bitangazwa n’iyi Komisiyo, kuba aba banyapolitiki bakwiyamamaza mu matora, byaba binyuranyije n’amategeko agenda amatora ndetse n’itegeko rigena imitwe ya Politiki ibuza umuntu umwe kugaragara ku rutonde rw’amashyaka abiri atandukanye.

Agathon Rwasa, Euphrasie Mutenzinka na Anatole Karorero, baracyabarwa mu Nteko Rusange y’umutwe wa Politiki wa CNL wahagaritswe muri Kamena 2023, bityo rero ko batemerewe kuba bajya guhatana banyuze mu rindi shyaka.

Ni icyemezo cyamaganywe na Agathon Rwasa, wavuze ko kidafite ishingiro, ndetse ko we atakibarirwa mu mutwe wa Politiki wa CNL nk’uko byagendewe na Komisiyo y’Amatora ifata kiriya cyemezo.

Agathon Rwasa, yari umwe mu bakandida bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri 2020, akegukanwa na Evariste Ndayishimiye wagize amajwi 68,72% mu gihe Rwasa wari wahatanye ahagarariye yagize 24,19%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Rutahizamu w’Amavubi ntakiri umukinnyi w’ikipe y’i Burayi yari asigajemo imyaka ingana n’iyo amazemo

Next Post

Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.