Itsinda ‘Umurava APR Fan Club’ ry’abafana b’ikipe ya APR FC, ryafatiye icyemezo cyo kwirukana burundu umwe mu bari barigize, nyuma yo kugaragara yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports isanzwe ari mucyeba w’iyi y’Ingabo z’u Rwanda.
Ni icyemezo gikubiye mu ibaruwa bigaragara ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe 2026, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida w’iyi club y’abafana, Ntawigira Francois, itangira ivuga ko ubuyobozi bwayo bwandikiye uyu mufana bumumenyesha ko “buguhugaritse budundu (bukwambuye) ubunyamuryango bwa Fan Club kuva kuri uyu wa 09/03/2026.”
Iyi baruwa ikomeza igira iti “Ibyo bikozwe hashingiwe ku ngingo z’amategeko ya Fan Club wakomeje kudakurikiza cyane cyane ingingo ya 3, 4, 6,7, 10 byumwihariko ingingo ya 18 zigenda abanyamuryango b’Umurava APR Fan Club. Aho watatiriye igihango cyo gusebya Umurava APR Fan Club ndetse na APR FC muri rusange wambara umwambaro w’ikipe tudashobora kuvuga mu izina.”

Iki cyemezo cyafashwe n’iyi club y’abafana ba APR, ntikivugwaho rumwe na bamwe, bavuga ko umukunzi w’ikipe adakwiye kwirukanirwa mu itsinda ry’abakunzi bayo azizwa kwambara umwambaro w’indi.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, wagize icyo avuga kuri iki cyemezo, yagize ati “N’abakinnyi b’ikipe z’amahari bagurana imipira irimo n’ibyuya, none ni uko bimeze ku bafana?”
RADIOTV10











