• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

radiotv10by radiotv10
05/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
1
Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports F.C, Uwayezu Jean Fidèle, yashyize amabanga hanze asobanura impamvu bamwe mu bakoranaga na we batakomeje inshingano zabo, anahakana abavugaga ko bananiwe gukorana, ahubwo ko babaga bafite impamvu zumvikana.

Uwayezu yavuze ko uwari Visi Perezida wa mbere, Kayisire Jacques, amaze gutorwa yahise abona akazi muri Minisiteri ya Siporo. Umukoresha we yamusabye guhagarika inshingano yari afite muri Rayon Sports kuko byari kudahura gukorera icyarimwe muri iyo Minisiteri no mu buyobozi bw’iyo kipe. Kayisire ngo yamubwiye ko azakomeza kumugira inama ariko atazongera kugaragara mu kazi ka buri munsi.

Ati “Kayisire rwose twarahuraga tukajya inama ariko akaba atagaragara, ntabwo byari uguta inshingano ahubwo byari ukubahiriza amabwiriza y’akazi.”

Yakomeje avuga ko uwari Visi Perezida wa kabiri, Ngoga Roger Aimable, we yahise yongera gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari yarize, ndetse asezera mu nama y’ubuyobozi.

Uwayezu yasobanuye ko Ngoga yavuze ko “uwakoranye na naka ntiyakoranye namwe,” ashaka kugaragaza ko agiye ariko yishimiye imirimo bari bamaze gukorera hamwe muri Rayon Sports.

Uwayezu ashimangira ko abo bayobozi bombi batagiye kubera kutumvikana mu kazi, ahubwo ko byatewe n’impamvu zabo bwite.

Yavuze ko imirimo ya Rayon Sports isaba ubwitange n’igihe kinini, ku buryo bigoye kuyikorana n’izindi nshingano.

Ati “Rayon Sports yasabaga ko uba uhari buri gihe. Njye nabyukaga mu gitondo nkageza nimugoroba ndi mu kazi ka Rayon Sports, ku buryo byari bigoye kuba umukorera bushake kandi ufite izindi nshingano.”

Uwayezu Jean Fidèle yasezerye ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports muri Nzeri 2024 ku mpamvu z’uburwayi, nyuma yuko yari yageze muri iyi kipe mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Aime Augustin
RADIOTV10

Comments 1

  1. Mushi says:
    3 months ago

    Ibi se yabitangarije kuwuhe muyoboro, ni TV10, ni Radio10, ni social media ze bwiteeee, muri macye nkeneye kumva byinshi mbikuye kuri source.

    Cg ni za ndani n’ ubwino njya numva muri sports?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 6 =

Previous Post

Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon

Next Post

Ibisobanuro by’umuganga wo mu gace kavugwamo impfu nyinshi z’abazira SIDA muri Congo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ibisobanuro by’umuganga wo mu gace kavugwamo impfu nyinshi z’abazira SIDA muri Congo

Ibisobanuro by’umuganga wo mu gace kavugwamo impfu nyinshi z'abazira SIDA muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.