Icyifuzo cy’ibanga Perezida wa Korea ya Ruguru yasigiye uw’u Burusiya n’iby’ingenzi baganiriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ruzinduko rw’amateka Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un yagiriye mu Burusiya, akakirwa na Putin, bombi bagaragarizanyije ubucuti bukomeye hagati y’Ibihugu byabo, Kim anasaba Putin na we kuzamusura, arabimwemerera.

Ni uruzinduko rwabanje kugirwa ubwiru, aho rwarinze rugera ku munsi warwo nyirizina hashize amasaha macye rwemejwe kandi na bwo hadatangajwe igihe ruzabera.

Izindi Nkuru

Kim Jong Un wagiye mu Burusiya ari muri Gari ya Moshi idasanzwe yagenda ku muvuduko wo hasi kubera imiterere yayo, bitewe n’uburemere kuko ari umutamenwa, kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na mugenzi we Putin, muri uru ruzinduko akoze kuva haduka icyorezo cya Covid-19.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya, bivuga ko muri ibi biganiro, u Burusiya bwizeje Korea ya Ruguru, ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi mu by’isanzure, mu gukora ibyogajuru, mu gihe Putin we yemereye Abanyamakuru ko abona ko “bishoboka ko habaho imikoranire mu bya gisirikare.”

U Burusiya na Korea ya Ruguru, byombi biri mu bihano, aho kimwe cyabifatiwe kubera guteza intambara muri Ukraine, mu gihe ikindi kizira kugerageza ibisasu by’uburozi. Ni mu gihe uru ruzinduko rwa Kim mu Burusiya, hari abarubonamo impungenge ko hashobora kubaho amasezerano mu by’intwaro za kirimbuzi, mu buryo butemewe.

Ubutegetsi bwa Korea y’Epfo butajya imbizi n’ubw’iya Ruguru, bwo buvuga ko ibiri kuba hagati ya Moscow na Pyongyang ari “imikoranire ya sekibi.” Bikanashimangirwa n’u Buyapani buvuga ko ari uguhonyora ibihano bya Loni.

Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, Yoko Kamikawa aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ibyo turiho tubona, birimo ibishobora gutuma habaho guhonyora ibihano by’Akanama k’Umutekano ka Loni bijyanye n’intwaro za Korea ya Ruguru.”

Perezida Kim wa Korea ya Ruguru, kuri uyu wa Gatatu yabwiye Putin ko n’ubundi na mbere yari yizeye ko u Burusiya “buzagera ku ntsinzi idasanzwe” ku banzi bose babwo. Ati “Tuzahora iteka turi ku ruhande rw’u Burusiya.”

Putin na we yifashishije umwe mu migani migufi yo mu Burusiya, yabwiye Kim ati “Inshuti imwe ya cyera iruta kure ebyiri nshya.”

Ubwo Kim yasezeraga Putin, yamwifurije ubuzima bwiza, amusaba ko na we yazagenderera Igihugu cye, ndetse na we arabimwemerera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru