Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo imibare mishya igaragaza ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in MU RWANDA
0
Icyo imibare mishya igaragaza ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya y’ishusho y’indwara ya Marburg mu Rwanda, iratanga icyizere ko iki cyorezo kiri gucogora, kuko mu bipimo 183 byafashwe nta muntu n’umwe ufite ubwandu wagaragaye, ndetse hakaba hakize abantu batatu.

Iyi mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, yerekana kandi ko nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki cyorezo cyujuje ibyumweru bibiri kigeze mu Rwanda.

Iyi mibare igaragaza ko kugeza ubu iyi ndwara imaze gusangwa mu bantu 58 mu bipimo 2 949 byose bimaze gufatwa, birimo 183 byafashwe kuri uyu wa Kane bitagaragayemo umuntu n’umwe ufite ubwandu bwa Marburg.

Abamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, ni abantu 13, mu gihe abamaze kuyikira ari 15 barimo batatu bayikize kuri wa Kane.

Minisiteri y’Ubuzima itanga icyizere cyo kurandura iyi ndwara ya Marburg, bitewe n’ingamba zafashwe kuva yagaragara mu Rwanda.

Yagize iti “Kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Gihugu, abarwayi bashya n’abo bahuye bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi baritabwaho n’abaganga. Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abarwayi bakiri kuvurwa, ari abantu 30 bari kwitabwaho n’abaganga.

Mu Rwanda kandi haherutse gutangizwa gahunda yo gutanga inkingo, yatangiriye ku bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi ndwara ya Marburg barimo abaganga, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 346.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − one =

Previous Post

Hatangajwe ibikekwa kuri Bishop umwe mu Rwanda n’umugore we batawe muri yombi

Next Post

Kigali: Abagore baritana bamwana n’abagabo bavuga ko hari igituma bahukana bitari bisanzwe

Related Posts

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

by radiotv10
05/01/2026
0

Earbuds are amazing, they let us enjoy music, podcasts, and calls anywhere. But did you know they can be full...

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

by radiotv10
03/01/2026
0

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu...

IZIHERUKA

How to reset your life after the holidays without pressure
MU RWANDA

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

05/01/2026
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

05/01/2026
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abagore baritana bamwana n’abagabo bavuga ko hari igituma bahukana bitari bisanzwe

Kigali: Abagore baritana bamwana n'abagabo bavuga ko hari igituma bahukana bitari bisanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to reset your life after the holidays without pressure

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.