Imibare mishya y’ishusho y’indwara ya Marburg mu Rwanda, iratanga icyizere ko iki cyorezo kiri gucogora, kuko mu bipimo 183 byafashwe nta muntu n’umwe ufite ubwandu wagaragaye, ndetse hakaba hakize abantu batatu.
Iyi mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, yerekana kandi ko nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki cyorezo cyujuje ibyumweru bibiri kigeze mu Rwanda.
Iyi mibare igaragaza ko kugeza ubu iyi ndwara imaze gusangwa mu bantu 58 mu bipimo 2 949 byose bimaze gufatwa, birimo 183 byafashwe kuri uyu wa Kane bitagaragayemo umuntu n’umwe ufite ubwandu bwa Marburg.
Abamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, ni abantu 13, mu gihe abamaze kuyikira ari 15 barimo batatu bayikize kuri wa Kane.
Minisiteri y’Ubuzima itanga icyizere cyo kurandura iyi ndwara ya Marburg, bitewe n’ingamba zafashwe kuva yagaragara mu Rwanda.
Yagize iti “Kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Gihugu, abarwayi bashya n’abo bahuye bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi baritabwaho n’abaganga. Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.”
Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abarwayi bakiri kuvurwa, ari abantu 30 bari kwitabwaho n’abaganga.
Mu Rwanda kandi haherutse gutangizwa gahunda yo gutanga inkingo, yatangiriye ku bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi ndwara ya Marburg barimo abaganga, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 346.
RADIOTV10