Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo RDF ibona cyihishe inyuma y’ibihuha byazamuwe ko abasirikare bayo bari i Maputo

radiotv10by radiotv10
04/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Icyo RDF ibona cyihishe inyuma y’ibihuha byazamuwe ko abasirikare bayo bari i Maputo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye amakuru y’abavuga ko abasirikare b’u Rwanda bagiye i Maputo gutanga umusanzu mu guhosha imyigaragambyo, buvuga ko ababivuga ari abadashaka amahoro, bushimangira ko bakomeje akazi kabo mu bice basanzwemo byo mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu cyumweru gishize, i Maputo muri Mozambique hadutse imyigaragambyo yakurikiye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Daniel Chapo wo mu ishyaka risanzwe ku butegetsi muri iki Gihugu.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahimbye amakuru y’ibihuha bavuga ko Ingabo z’u Rwanda zaba zavuye mu bice zisanzwe zikoreramo ubutumwa bw’amahoro, zikajya i Maputo gutanga umusada mu guhosha iyi myigaragambyo.

Ni amakuru yamaganywe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wavuze ko nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo, ahubwo ko bari mu bice basanzwe buzurizamo inshingano zabajyanye muri Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, na we yamaganye aya makuru; avuga ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri i Maputo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Brig Rwivanga yagize ati “Nta musirikare wacu urakandagira muri ibyo bice. Ni ibihuha biri aho gusa.”

Yakomeje avuga ko abakwirakwiza aya makuru y’ibihuha, ari “abashaka kurwanya amahoro. Ni abashaka kugaragaza ko nyine Leta (ya Mozambique) itagifite ubushobozi, ariko twe ntabwo ibyo bitureba.”

Umuvugizi wa RDF, yavuze ko ingabo z’u Rwanda aho zisanzwe zikorera ibikorwa byazo mu Ntara ya Cabo Delgado mu duce twa Palma, Mocimboa da praia, Macomia na Ancuabe, zibikomeje akazi kazo uko bikwiye.

Yagize ati “Ubu turanahuze cyane rwose, turi guhangana n’ibisigisigi by’izo nyeshyamba zagiye zitatana hirya no hino.”

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibiriho bivugwa ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, bitagize ingaruka ku mikorere yazo, ahubwo ko zikomeje kuzuza inshingano zazo uko bikwiye nk’uko zisanzwe zizwiho gukora kinyamwuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Amb.Maj Gen (Rtd) Karamba yashyigikiye ikipe y’u Rwanda ishobora kweguka Igikombe cya Afurika

Next Post

Hatangajwe ibyaha bikekwa ku ‘mupfumu’ uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyaha bikekwa ku ‘mupfumu’ uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

Hatangajwe ibyaha bikekwa ku 'mupfumu' uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.