Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye amakuru y’abavuga ko abasirikare b’u Rwanda bagiye i Maputo gutanga umusanzu mu guhosha imyigaragambyo, buvuga ko ababivuga ari abadashaka amahoro, bushimangira ko bakomeje akazi kabo mu bice basanzwemo byo mu Ntara ya Cabo Delgado.
Mu cyumweru gishize, i Maputo muri Mozambique hadutse imyigaragambyo yakurikiye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Daniel Chapo wo mu ishyaka risanzwe ku butegetsi muri iki Gihugu.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahimbye amakuru y’ibihuha bavuga ko Ingabo z’u Rwanda zaba zavuye mu bice zisanzwe zikoreramo ubutumwa bw’amahoro, zikajya i Maputo gutanga umusada mu guhosha iyi myigaragambyo.
Ni amakuru yamaganywe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wavuze ko nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo, ahubwo ko bari mu bice basanzwe buzurizamo inshingano zabajyanye muri Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, na we yamaganye aya makuru; avuga ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri i Maputo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Brig Rwivanga yagize ati “Nta musirikare wacu urakandagira muri ibyo bice. Ni ibihuha biri aho gusa.”
Yakomeje avuga ko abakwirakwiza aya makuru y’ibihuha, ari “abashaka kurwanya amahoro. Ni abashaka kugaragaza ko nyine Leta (ya Mozambique) itagifite ubushobozi, ariko twe ntabwo ibyo bitureba.”
Umuvugizi wa RDF, yavuze ko ingabo z’u Rwanda aho zisanzwe zikorera ibikorwa byazo mu Ntara ya Cabo Delgado mu duce twa Palma, Mocimboa da praia, Macomia na Ancuabe, zibikomeje akazi kazo uko bikwiye.
Yagize ati “Ubu turanahuze cyane rwose, turi guhangana n’ibisigisigi by’izo nyeshyamba zagiye zitatana hirya no hino.”
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibiriho bivugwa ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, bitagize ingaruka ku mikorere yazo, ahubwo ko zikomeje kuzuza inshingano zazo uko bikwiye nk’uko zisanzwe zizwiho gukora kinyamwuga.
RADIOTV10