Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuze amagambo yamaganiwe kure yo kwibasira Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itaterera iyo, ahubwo ko hakwiye gusuzumwa ubureme bwayo n’cyo agamije.

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Tshisekedi yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Bukavu, yavuze amagambo bamwe bafashe nka nyandagazi ubwo yibasiraga Perezida Kagame w’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu gihe bizwi ko Umukuru w’u Rwanda ari umwe mu bayobozi bagira ubushishozi buhanitse ku Isi, yaba mu miyoborere ye ndetse no mu bikorwa bye, binatuma ashimwa na buri wese yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, Tshisekedi we yabirengeje ingohi amuvugaho ibinyuranye n’ibibonwa n’abandi, amugereranya na Hitler.

Nyuma y’aya magambo, benshi barimo n’Abanyekongo ubwabo, ndetse n’Abanyarwanda benshi, bamaganiye kure izi mvugo za Tshisekedi, bavuga ko atari amagambo akwiye kuvugwa n’Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko imvugo nka ziriya za Tshisekedi, zidakwiye kurekwa ngo zigende gutyo gusa.

Ati “Ni ukureba igihe abivugiye, uwo abwira, n’abo abwira. Tugomba natwe gusesengura, ariko ntabwo ari imvugo izana amahoro, si imvugo ikwiriye Umukuru w’Igihugu, ndetse si n’imvugo abantu bavuga ngo ‘ni ukubera ko wenda bari kwiyamamaza’ ngo duterere iyo ngo ntitubyiteho. Bigomba kwitabwaho bigomba gusuzumwa, bigomba guhabwa n’agaciro bitewe n’ubivuze.”

Mukuralinda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, yongeye kugaruka kuri ariya magambo ya Tshisekedi wakunze kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, avuga ko byose bigamije guhumya uburari ashaka guhisha intege nke z’imiyoborere ye.

Ati Niba rero umaze imyaka ibiri ubwira abaturage ko u Rwanda ari we mwanzi, ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byose bibera muri kiriya Gihugu, ukavuga cyane cyane mu gace byegeranye; biragufasha kuba utabazwa impamvu washyize igice cy’Igihugu mu bihe bidasanzwe, ukavanaho abayobozi b’abasivile ugashyiraho ab’abasirikare ariko ntibigire icyo bitanga.”

Mukuralinda avuga ko Tshisekedi akomeje gutangaza ibi nyamara, Igihugu cye cyakagombye kuganira n’u Rwanda ku bibazo biri hagati yabyo, ku buryo imvugo nk’izi ziza zica intege urwo rugendo.

Ati Niba umuntu yifata akavuga ngo umuntu tuzahurira mu ijuru, ngo sinzongera kuvugana na we, agasaba uwaba afite ubushobozi cyangwa ubushake ngo azaze amufashe ahirike buriya butegetsi, agatangira kugereranya umuntu na Hitler, kandi akavuga ko azakora ibishoboka byose ngo uwo muntu arangize nka Hitler; ubundi umuntu wamaze kugera kuri urwo rwego, ntiwagakwiye kuvugana na we.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rudashobora kujya mu murongo nk’uwa Tshisekedi ngo rusubizanye na we ku magambo nk’ariya yatangaje, ahubwo ko rugomba gusesengura icyatumye ayavuga.

Ati “Birashoboka ko ibihe arimo nibirangira bishobora kurangirana n’ayo magambo, na cyane ko abivuga nk’umuntu ushaka kuguma ku butegetsi kimwe na bamwe mu bandi biyamamaza usanga bagira u Rwanda urwitwazo, bikwereka ko ibyo baba bavuga atari ukuri ahubwo nyine ari urwitwazo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru