IFOTO: Ni umwana w’Igihugu…Min.Gatabazi agaburira umwana w’i Musanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ukunze kugaragara ari mu bikorwa bamwe bemeza ko bigaragaza guca bugufi, noneho yagaragaye ari kugaburira umwana.

Ni amafoto yafashwe ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangizaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kurwanda imirire mibi n’ingaruka bitera zirimo igwingira ry’abana bato mu Ntara y’Amajyaruguru.

Izindi Nkuru

Muri iki gikorwa cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Musanze mu Karere ka Musanze, Minisitiri Gatabazi ari kumwe n’abandi bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru bagaburira abana indyo yuzuye.

Minisitiri Gatabazi yaboneyeho kunenga abaturage b’i Musanze kuba aka Karere gakungahaye ku biribwa ariko kakaba gafite abana bangana na 45% bagwingiye.

Yasabye ababyeyi bo muri aka Kareer gukurikiza inama bahabwa ku mirire; guha umwanya abana; kunoza imirire n’isuku ndetse anasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukurikirana iki kibazo.

Minisitiri Gatabazi atangiza iki gikorwa cyo kurwanya imirire mibi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru