IFOTO: Perezida Ndayishimiye na Madamu mu murima w’umuceri bishimiye umusaruro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherekejwe na Madamu we Angeline Ndayishimiye basuye imirima y’umuceri mu Ntara ya Bubaza, bashima umusaruro uri kuboneka mu gihembwe cy’ihinga A.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Perezida Ndayishimiye Evariste na Madamu we Angeline Ndayishimiye, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje basuye koperative z’abahinzi b’umuceri.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa buri kuri Twitter ya Perezidansi y’u Burundi, buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Madamu Angeline Ndayishimiye n’umwe mu bana babo bari mu murima w’umuceri ndetse n’andi Perezida ari kureba umuceri weze uri mu mifuka.

Umukuru w’u Burundi yari agiye kureba umusaruro wa mbere w’igihembwe cy’ihinga A, “yishimiye umusaruro mwiza wa Koperative za Mugerero bishimira umusaruro uziba icyuho cy’umusaruro udashimishije wabonetse mu mwaka ushize watewe no kudakora k’urusumo rwa Gatura.”

Perezida Ndayishimiye Evariste usanzwe akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, akunze kugaragara muri ibi bikorwa yabisuye ndetse na we ari kubikora.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we, bagiye gusarura ibirayi mu mirima yabo iherereye muri Komini Ndava mu Ntara ya Mwaro aho bamaze gusarura bakanafatanya n’abandi gutunda umusaruro bawikoreye mu mifuka.

Perezida Ndayishimiye yashimye umusaruro uri kuboneka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru