• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Rusesabagina nyuma y’amezi abiri arekuwe n’ubu ibyishimo biracyasendereye mu muryango

radiotv10by radiotv10
19/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
IFOTO: Rusesabagina nyuma y’amezi abiri arekuwe n’ubu ibyishimo biracyasendereye mu muryango
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Rusesabagina uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida w’u Rwanda, ubu akaba ari kumwe n’umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za America, umukobwa we yongeye kumugaragariza ibyishimo, amubwira ko yishimiye kuba yagize isabukuru y’amavuko bari kumwe.

Rusesabagina agiye kuzuza amezi abiri arekuwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, wamubabariye hamwe n’abandi bantu 19 baburanye hamwe, barimo Nsabimana Callixte Sankara.

Uyu mugabo wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha birimo iby’iterabwoba yahamijwe, yarekuwe tariki 24 Werurwe 2023, nyuma y’iminsi micye ahita afata rutemikirere imwerecyeza muri Qatar, nk’Igihugu cyanagize uruhare mu biganiro byatumye ahabwa imbabazi.

Nyuma y’iminsi ine gusa arekuwe, tariki 29 yahise afata indege yamwerecyeje i Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America asanze umuryango we, bari kumwe kugeza ubu.

Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba wanakunze kugaragara mu bikorwa byo gusaba ko umubyeyi we arekurwa, akigera muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamugaragarije ibyishimo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ubwo umubyeyi we yari amaze kugera mu rugo, Carine Kanimba, yagize ati “Paul Rusesagina yamaze kugera mu buzima busanzwe. Data yamaze kugera i San Antonio muri Texas.”

Carine Kanimba yongeye kugaragariza umubyeyi we ko yishimiye kuba yagize isabukuru y’amavuko bari kumwe, nyuma y’izindi yagize batari kumwe ubwo yari afungiye mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, Carine Kanimba yagize ati “Papa ari mu rugo. Iyi ni isabukuru y’agahebuzo ngize nahoze nifuza.”

Uyu mukobwa wa Rusesabagina yifashishije ifoto bari kumwe, yavuze ko yaba mu bihe byiza n’ibibi, yishimira kuba ari kumwe n’umubyeyi we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’abakomeye mu nzego z’umutekano zirimo RDF n’urwego rw’Iperereza

Next Post

Amakuru mashya ku Mujenerali w’inararibonye wasimbuye uwananijwe na DRCongo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Amakuru mashya ku Mujenerali w’inararibonye wasimbuye uwananijwe na DRCongo

Amakuru mashya ku Mujenerali w'inararibonye wasimbuye uwananijwe na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.