IFOTO Y’IBYISHIMO: Perezida Kagame n’abuzukuru yaberetse urwo abakunda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yishimiye kugirana ibihe by’ibyishimo n’abuzukuru be babiri ku munsi w’isabukuru y’amavuko yabo, bayigirira umunsi umwe, ababwira ko abakunda.

Umukuru w’u Rwanda yifashishije ifoto bari kumwe, baseka, yagize ati “Nagiranye ibyishimo n’abakobwa banjye ku bw’isabukuru yabo. Umunsi umwe tariki 19 Nyakanga!!! Ndabakunda.”

Izindi Nkuru

Ubu butumwa n’ifoto ya Perezida Paul Kagame, abitangaje nyuma y’uko Ange Ingabire Kagame na we agaragaje ko yishimiye impano yahawe y’aba bana be bagirira isabukuru ku itariki imwe.

Mu butumwa Ange Ingabire Kagame na we yanyujije kuri Twitter, yagaragaje amazina y’abana be na Bertrand Ndengeyinoma, avuga ko yishimira “Izi mpano z’Imana z’agatangaza.”

Perezida Paul Kagame yishimiye ibihe byiza yagiranye n’abuzukuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru