Bagirira isabukuru rimwe- Ange Kagame bwa mbere yatangaje amazina y’abana be

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma, ni abana ba Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, bombi bavutse ku itariki imwe, nk’uko byatangajwe n’umubyeyi wabo, abifuriza isabukuru nziza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame yagaragaje ko imfura ye na Betrand Ndengeyingoma ndetse n’ubuheta bwabo, bagiriye isabukuru umunsi umwe.

Izindi Nkuru

Yavuze ko imfura yabo Anaya Abe Ndengeyingoma yavutse tariki 19 Nyakanga 2020, naho ubuheta bwabo Amalia Agwize Ndengeyingoma avuka tariki 19 Nyakanga 2022.

Ati “Abana b’abakobwa banjye umwe yujuje imyaka itatu, undi yuzuza umwaka umwe. Nshimira Imana ku bw’izi mpano z’agatangaza.”

Ange Kagame n’abana be

Aba buzukura ba Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bajya bagaragaza babishimiye, mu mafoto n’amashusho ajya ashyirwa hanze n’Umukuru w’u Rwanda.

Ifoto Perezida Paul Kagame aheruka gushyira hanze muri Mata uyu mwaka, yagaragaje imfura ya Ange Kagame na murumuna we, bambaye imyambaro y’ikipe ya Arsenal, asanzwe anakunda, avuga ko aba buzukuru be na bo ari aba-Gunners bashya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru