Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari ukuriye itsinda ry’abarinda Perezida muri Goma, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’impfu z’abantu 56, akatirwa igihano cy’urupfu kizahita kiba gufungwa burundu.

Colonel Mike Mikombe yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’impfu z’abantu 56 bishwe ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO).

Urukiko rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, ku rubanza rwaregwamo abasirikare batandatu, barimo n’uyu Musirikare wari ukuriye itsinda ry’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Goma.

Gusa kuko igihano cy’urupfu kitakiri mu mateko ahana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu musirikare, azahanishwa gufungwa burundu.

Umunyamateko wa Colonel Mike Mikombe, witwa Serge Lukanga, yavuze ko biteguye kujurira iki cyemezo cyo guhanisha umukiliya we igihano kiruta ibindi.

Ni mu gihe abandi basirikare batatu bahanishijwe igifungo cy’imyaka icumi, naho uwungirije Col Mikombe ndetse n’abandi babiri, bo bagizwe abere.

Urupfu rw’abantu 56 banatumye aba basirikare baregwa ibi byaha, bari mu myigaragambyo yabaye tariki 30 Kanama 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 8 =

Previous Post

Kigali: Urujijo ku rupfu rw’umugabo n’umugore babonetse bamaze igihe barapfiriye mu nzu

Next Post

Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Related Posts

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe...

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo businyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bwahise...

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

by radiotv10
01/07/2025
0

The President of the Democratic Republic of Congo, Félix Tshisekedi, stated that the peace agreement his country signed with Rwanda...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.