Igihugu cyacu gitewe ishema namwe- Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Yagize ati “Nubwo habayeho COVID ariko mwakomeje kuzuza inshingano ndetse munarenzeho.”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa abo mu nzego z’umutekano abashimira umuhate ukomeje kubaranga watumye bakomeza kuzuza inshingano zabo no muri ibi bihe bigoye byaranzwe na COVID-19.

Buri mpera z’umwaka Perezida wa Repubulika agenera ubutumwa ingabo z’u Rwanda ndetse n’abandi bo mu nzego z’umutekano.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma, mu izina ry’Abaturarwanda no mu izina rye bwite yifurije ba Ofisiye n’abandi basirikare mu ngabo z’u Rwanda, n’abo mu zindi nzego z’umutekano n’imiryango yabo kugira iminsi mikuru myiza.

Umukuru w’u Rwanda ukunda kugaragaza ko ibikorwa byose by’amajyambere bishingira ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu, yongeye gushyimira abo mu nzego z’umutekano umuhate bakomeje kugaragaza kabone nubwo habayeho imbogamizi.

Ati “Nubwo hari izo mbogamizi zirimo n’icyorezo cya COVID-19, mwakomeje kugera ku ntego ndetse no kurenzaho ku byo mwari mwitezweho mubikorana ubudasa n’ubunyamwuga. Igihugu cyacu gitewe ishema namwe.”

Umukuru w’u Rwanda uherutse gusura ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, yaboneyeho kongera gushimira abo muri izi nzego bari mu bihugu binyuranye aho bagiye mu butumwa bw’akazi.

Ati “Kuba kure y’abo mukunda, by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru, bigaragaza umuhate wanyu mu kwitangira amahoro n’ituze ku mugabane wacu n’ahandi.”

Perezida Kagame yabonyeho gusaba abakora muri izi nzego z’umutekano gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziboneye zikomeza kuranga Abanyarwanda ndetse n’ikiremwamuntu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru