Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igishobora gukurikira iyegura rya Perezida w’Inteko muri Senegal ribayeho hatutumba umwuka mubi muri Politiki

radiotv10by radiotv10
25/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igishobora gukurikira iyegura rya Perezida w’Inteko muri Senegal ribayeho hatutumba umwuka mubi muri Politiki
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal, El Malick Ndiaye, yatangaje ko yeguye mu gihe hari byinshi bikiri urwijiji muri politiki y’iki Gihugu nyuma yo kwirukanwa kwa Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko binavugwa ko ashobora guhita amusimbura.

Bamwe baravuga ko uku kwegura k’uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, gushobora guharurira inzira Ousmane Sonko kuba yahita amusimbura akayobora Inteko Ishinga Amategeko.

El Malick Ndiaye yatangaje ko yeguye ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi, nyuma y’iminsi ibiri Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, byatumye Igihugu kigwa mu bibazo.

El Malick Ndiaye, inshuti ya hafi ya Ousmane Sonko, yagize ati “Iki cyemezo gikomoka ku mahitamo yanjye bwite, ayobowe cyane cyane n’uko numva inzego, inshingano za rubanda, n’inyungu z’igihugu.”

Aya magambo ya El Malick Ndiaye yayanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, ariko nta bindi bisobanuro yatanze ku mpamvu zo kwegura kwe.

El Malick Ndiaye yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya 15 ya Senegal nyuma y’intsinzi ikomeye y’ishyaka rye, Pastef, ryegukanye imyanya 130 kuri 165 mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

El Malick Ndiaye wahoze ari Umujyanama wa Ousmane Sonko uyoboye

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko batumijwe mu Nteko Rusange kuri uyu wa Kabiri kugira ngo batore “gusubizwa mu mwanya kwa Depite Ousmane Sonko” no gutora uzasimbura Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Ibi ni na byo bamwe baheraho bemeza ko Sonko agiye gusimbura El Malick Ndiaye usanzwe ari inkoramutima ye, ibintu bishobora guteza umwiryane muri politiki ya Senegal no guhangana gukomeye hagati ya Perezida Bassirou Diomaye Faye uherutse kwirukana Sonko bahoze ari inshuti z’akadasohoka.

Perezida wa Senegali Bassirou Diomaye Faye yirukanye Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku wa Gatanu, nyuma y’amezi menshi y’amakimbirane hagati y’aba bagabo bombi, bagiye ku butegetsi muri Mata 2024.

Perezida agomba gushyiraho Minisitiri w’Intebe, ugomba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko bitarenze amezi atatu nyuma yo gushyirwaho. Ariko Perezida ntashobora gusesa Inteko Ishinga Amategeko mbere y’Ugushyingo, imyaka ibiri nyuma y’itorwa ry’iyi Nteko Ishinga Amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 1 =

Previous Post

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Next Post

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Related Posts

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu...

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe...

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

by radiotv10
25/05/2026
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro muri Uganda, yakoreye impanuka mu muhanda...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Amakuru mashya: Muri Congo imirwano yahinduye isura

by radiotv10
22/05/2026
0

Mu bice biri mu nkengero y’agace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano...

Congo yagenewe indi nkunga yihutirwa y’amafaranga menshi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola

Congo yagenewe indi nkunga yihutirwa y’amafaranga menshi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola

by radiotv10
22/05/2026
0

Umuryango w’Abibumbye watanze Miliyoni 60 USD mu kigega cy’ubutabazi bwihuse zo gufasha guhangana no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola muri...

IZIHERUKA

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro
AMAHANGA

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

25/05/2026
Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

25/05/2026
Igishobora gukurikira iyegura rya Perezida w’Inteko muri Senegal ribayeho hatutumba umwuka mubi muri Politiki

Igishobora gukurikira iyegura rya Perezida w’Inteko muri Senegal ribayeho hatutumba umwuka mubi muri Politiki

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Impanuka yatewe n’inzovu yahitanye abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.