Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igishobora kuba cyaratumye umusozi wo mu Rwanda ugaragaraho ibyateye urujijo cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in MU RWANDA
1
Igishobora kuba cyaratumye umusozi wo mu Rwanda ugaragaraho ibyateye urujijo cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu Karere ka Nyamasheke hagaragaye umusozi umaze iminsi upfupfunukamo umuriro w’inkekwe bitazwi intandaro yawo, Inzobere mu bumenyi bw’Isi, yagaragaje igishobora kuba kibitera, gihabanye n’ibyo abantu bakekaga.

Uyu musozi uherereye mu Mudugudu wa Nyakagano mu Kagari ka Buhimba muri uyu Murenge wa Shangi, ukomeje kugarukwaho cyane kubera umuriro ugiye kumara amezi atatu uvamo kandi ntawahatwitse.

Bamwe mu baturiye uyu musozi, bavuga ko watangiye kuvamo umuriro mu ntangiro za Gicurasi, ariko ukaza kuba mwinshi mu kwezi twaraye dusoje kwa Nyakanga, aho umuriro w’inkekwe uva mu rutare rwo kuri uyu musozi, uzamura amabuye, agasohoka yabaye nk’amakara.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi byabateye urujijo, bagaragaje icyo bakeka ko cyaba cyihishe inyuma y’uyu muriro, bamwe bakavuga ko bagiye bumva ko kuri uyu musozi hashobora kuba hari peteroli na Gaze, cyangwa hakaba hagiye kuvuka ikirunga, mu gihe hari n’abavuga ko bishobora kuba biterwa n’imyuka mibi y’izindi mbaraga.

Dr. Digne Edmond Rwabuhungu Rwatangabo usanzwe ari inzobere mu bumenyi bw’Isi, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, avuga ko nubwo ataragera kuri uyu musozi, ariko akurikije uko yabibonye mu mashusho, hari icyo akeka.

Ati “Ni ibintu bisanzwe biba mu bishanga birimo nyiramugengeri. Hariya ntabwo yari isanzwe, birashoboka ko yaba ari yo.”

Iyi nzobere ivuga ko hasabwa kubanza gukora ubushakashatsi, itangaza ko iyo uriya muriro uza kugaragara mu bice by’igishanga, byari kuba byoroshye kumenya intandaro yawo.

Ati “Ariko amafoto mbona ni ku musozi, rero iyo ari ku musozi, biragoye gusobanura uwo musozi uhura gute n’igishanga, n’izo formation [ibyikora] ziba mu gishanga, zibonetse ku musozi gute?”

Ahakana ibikekwa ko haba hagiye kuvuga ikirunga, ati “Buriya inzira yo kuvuka kw’ikirunga, ni ndende cyane. Ntabwo bivuka kuriya, kibanza kubaka inzira ya magma [igikoma cy’ikirunga] iva mu nda y’Isi izamuka mu kirunga.”

Dr Edmon Rwabuhungu amara impungenge ku bakeka ko bishobora kuba biterwa n’imyuka mibi, ati “Ni ibintu bisanzwe, bikunda kubaho bitunguranye. Niba ari nyiramugengeri turaza kubimenya vuba cyane, kuko nitugerayo tuzafata sample, tuyikorere ibizamini […] ariko ntibagire ubwoba, nta shitani, nta bintu by’amarozi, oya ibyo ntabwo bihari.”

Uretse Nyiramugengeri akeka ko ishobora kuba ihari, Dr Rwabuhungu avuga ko ikindi gishobora kuba kiri gutera kiriya kibazo, ari Gaze kuko uyu musozi uri hafi y’Ikiyaga cya Kivu.

Dr Rwabuhungu yaboneyeho kugira inama abatuye hafi y’uyu musozi kwirinda kuhegera kuko umwuka uri gusohokamo ushobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Daniel says:
    2 years ago

    Ntago yitwa Rwampungu, ahubwo yitwa Dr. Digne Edmond Rwabuhungu Rwatangabo.

    Murakoze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Hatangajwe impinduka zihutirwa mu matora yo gushaka uzasimbura Mayor wa Rubavu wegujwe

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we uri mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we uri mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda

Umuhanzi Nyarwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we uri mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.