Igishobora kuba cyaratumye umusozi wo mu Rwanda ugaragaraho ibyateye urujijo cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko mu Karere ka Nyamasheke hagaragaye umusozi umaze iminsi upfupfunukamo umuriro w’inkekwe bitazwi intandaro yawo, Inzobere mu bumenyi bw’Isi, yagaragaje igishobora kuba kibitera, gihabanye n’ibyo abantu bakekaga.

Uyu musozi uherereye mu Mudugudu wa Nyakagano mu Kagari ka Buhimba muri uyu Murenge wa Shangi, ukomeje kugarukwaho cyane kubera umuriro ugiye kumara amezi atatu uvamo kandi ntawahatwitse.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturiye uyu musozi, bavuga ko watangiye kuvamo umuriro mu ntangiro za Gicurasi, ariko ukaza kuba mwinshi mu kwezi twaraye dusoje kwa Nyakanga, aho umuriro w’inkekwe uva mu rutare rwo kuri uyu musozi, uzamura amabuye, agasohoka yabaye nk’amakara.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi byabateye urujijo, bagaragaje icyo bakeka ko cyaba cyihishe inyuma y’uyu muriro, bamwe bakavuga ko bagiye bumva ko kuri uyu musozi hashobora kuba hari peteroli na Gaze, cyangwa hakaba hagiye kuvuka ikirunga, mu gihe hari n’abavuga ko bishobora kuba biterwa n’imyuka mibi y’izindi mbaraga.

Dr. Digne Edmond Rwabuhungu Rwatangabo usanzwe ari inzobere mu bumenyi bw’Isi, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, avuga ko nubwo ataragera kuri uyu musozi, ariko akurikije uko yabibonye mu mashusho, hari icyo akeka.

Ati “Ni ibintu bisanzwe biba mu bishanga birimo nyiramugengeri. Hariya ntabwo yari isanzwe, birashoboka ko yaba ari yo.”

Iyi nzobere ivuga ko hasabwa kubanza gukora ubushakashatsi, itangaza ko iyo uriya muriro uza kugaragara mu bice by’igishanga, byari kuba byoroshye kumenya intandaro yawo.

Ati “Ariko amafoto mbona ni ku musozi, rero iyo ari ku musozi, biragoye gusobanura uwo musozi uhura gute n’igishanga, n’izo formation [ibyikora] ziba mu gishanga, zibonetse ku musozi gute?”

Ahakana ibikekwa ko haba hagiye kuvuga ikirunga, ati “Buriya inzira yo kuvuka kw’ikirunga, ni ndende cyane. Ntabwo bivuka kuriya, kibanza kubaka inzira ya magma [igikoma cy’ikirunga] iva mu nda y’Isi izamuka mu kirunga.”

Dr Edmon Rwabuhungu amara impungenge ku bakeka ko bishobora kuba biterwa n’imyuka mibi, ati “Ni ibintu bisanzwe, bikunda kubaho bitunguranye. Niba ari nyiramugengeri turaza kubimenya vuba cyane, kuko nitugerayo tuzafata sample, tuyikorere ibizamini […] ariko ntibagire ubwoba, nta shitani, nta bintu by’amarozi, oya ibyo ntabwo bihari.”

Uretse Nyiramugengeri akeka ko ishobora kuba ihari, Dr Rwabuhungu avuga ko ikindi gishobora kuba kiri gutera kiriya kibazo, ari Gaze kuko uyu musozi uri hafi y’Ikiyaga cya Kivu.

Dr Rwabuhungu yaboneyeho kugira inama abatuye hafi y’uyu musozi kwirinda kuhegera kuko umwuka uri gusohokamo ushobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Daniel says:

    Ntago yitwa Rwampungu, ahubwo yitwa Dr. Digne Edmond Rwabuhungu Rwatangabo.

    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru