Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo bari mu rugamba n’ihuriro AFC/M23.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko abo basirikare b’u Burundi, batangiye koherezwa hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2025, na tariki ya 4 Mutarama 2026.
Iki kinyamakuru kivuga ko aba basirikare bu Burundi barimo koherezwa mu rwego rwo gushyigikira abasanzweyo mu rugamba rwo guhangana na M23 no gushimangira umutekano mu duce dufatwa nk’aho ari ingenzi, cyane cyane mu gace ka Fizi (Bibokoboko, Point Zéro, Milimba) no mu Ntara ya Tanganyika, cyane cyane umujyi wa Kalemie, umurwa mukuru w’iyi Ntara.
Nk’uko amakuru aturuka kuri polisi n’igisirikare abivuga, imodoka za gisirikare zigera ku icumi n’imodoka zitwara abasirikare b’u Burundi byatangiye gukoreshwa kuva tariki ya 31 Ukuboza 2025 zijyana abo basirikare.
Amakuru avuga ko izi modoka zatundaga abo basirikare mu bihe bya nijoro. Iki kinyamakuru kivuga ko umwe mu basirikare, utarashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko iki gikorwa cyabanjirijwe n’icyiciro cyo gusubiza kongera kubyutsa ibikorwa by’igisirikare gicunga umutekano wo mu mazi.
Nanone kandi amakuru avuga ko mu cyumweru gishize, amato y’u Burundi yatwaye inshuro ebyiri abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bari bahungiye mu birindiro bya gisirikare by’u Burundi, cyane cyane mu birindiro bizwi nka “camp chinois” no mu birindiro bya Gatumba, mu burengerazuba bw’u Burundi, hafi y’umupaka na DRC.
Izi ngabo za Kongo zajyanywe mu bwato zijya Kalemie zivuye mu birindiro by’ingabo z’u Burundi mu mazi biri hafi y’icyambu mpuzamahanga cya Bujumbura.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano ashimangira ko iyi mikorere mishya y’ingabo ije nyuma yuko hari abasiriakre benshi b’u Burundi bahunze urugamba nyuma yo gukubitwa incuro na AFC/M23.
RADIOTV10









