Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki Nkuru y’u Rwanda iramara impungenge abakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rishobora guhita rigira ingaruka ku biciro ku masoko, ikavuga ko n’iyo zabaho zaba ari nto cyane.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yemeza ko umwaka wa 2023 wasize ubukungu bw’u Rwanda buteye intambwe iva mu ngaruka za COVID-19, aho ingamba zafashwe zatumye buzamuka ku rugero rwa 8,2%.

Izindi Nkuru

Icyakora ubucuruzi u Rwanda rwagiranye n’amahanga muri uwo mwaka, bwagaragayemo icyuho gikomeye cyanatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku rugero rwa 18% ugereranyije n’idorali rya America.

Nanone kandi imibare y’uru rwego rushinzwe politike y’ifaranga n’ubutajegajega bw’urwego rw’imari; igaragaza ko nihatabaho ibindi bibazo bitunguranye; ibiciro ku isoko ry’u Rwanda bizaguma ku muvuduko wa 5%.

Nyamara mu bihe nk’ibi by’umwaka ushize; uyu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko wari ku rugero rwa 20.7% na 20.8%.

Icyizere nk’iki cyo gucika intege kw’izamuka ry’ibiciro ku isoko; Banki Nkuru y’u Rwanda yari iherutse kugitanga mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2024, icyakora ubwo hari hamaze gutangazwa umugambi wo wongera ikiguzi abaturage biyishyurira mu ngendo, BNR yari yagaragaje impungenge ko bishobora kuzagira ingarua ku biciro ku masoko.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa wabaye nk’ugira Inama Guverinoma, yari yaize ati “Icyo twasabye ni uko byakorwa ntibibe icyarimwe kugira ngo bye kugira ingaruka nini ku bantu no kuri iyi mibare tureba.”

 

Ingaruka zingana gute?

Nyuma y’iminsi 23 uyu muyobozi wa banki nkuru y’igihugu avuze ibi; Leta yafashe umwanzuro wo gukuraho nkunganire y’amafaranga yishyuriraga buri mugenzi kuri buri rugendo, bituma kuva ku ya 16 Werurwe 2024; abaturage biyishyurira ikiguzi cyose, detse imibare igaragaza ko hari n’aho igiciro cy’urugendo cyiyongereyeho 40%.

Bamwe mu bacuruzi bo mu Ntara, baherutse kugaragaza impungenge ko kubera kujya kurangura mu Mujyi wa Kigali, bahenzwe mu ngendo, bashobora kuzamura ibiciro, kimwe n’abandi baturage bagaragaje impungenge ko izamuka ry’ibi biciro by’ingendo rizahita rinagira ingaruka ku biciri ku masoko.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yamaze impungenge abazifite kuru iyi ngingo, avuga ko bakurikije uko imibare ihagaze ubu, hatagaragara ingaruka z’ibi biciro by’ingendo ku bindi biciro ku masoko.

Yagize ati “Iyo mibare yose twagiye tubona twongeye kuyishyira hamwe, dushyiraho n’ibi byavuye mu gukuraho nkunganire; dusanga nta ngaruka nini bizagira kuri iyi mibare. Bishobora kuyizamuraho gatoya wenda 6%.

Dusanga uyu munsi nta mpamvu dufite yo guhindura ngo tuvane kuri 5% tubishyire ku yindi, mu kwa gatanu [5/2024] nitwongera guhura tuzaba twabonye indi mibare mishya igaragaza icyo uku gukuraho nkunganire byatwaye, bizatwereka niba hari icyo tugomba guhindura ku bipimo by’uyu mwaka.”

Nubwo hataramenyekana ingaruka z’icyemezo mu mibare; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, aherutse kuvuga ko izo ngaruka ku izamuka ry’ibiciro ku isoko zishoboka, ariko ko zaba ziri ku rugero ruto.

Yari yagize ati “Uruhare rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ku izamuka ry’ibiciro muri rusange; ni ruto cyane. Ni 0.2%. bivuze ngo ingaruka ku biciro rusange ni nto cyane.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru