Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo gihabwa abafitiye urujijo umushinga bategerezanyije amatsiko cyumvikanamo ko bagifite igihe cyo gutegereza

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo gihabwa abafitiye urujijo umushinga bategerezanyije amatsiko cyumvikanamo ko bagifite igihe cyo gutegereza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko umushinga wa Mahama II wo kuhira imyaka ku buso bunini wadindiye kuko wagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize, none n’ubu amaso yaheze mu kirere kandi ntibazi n’icyabiteye, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ahubwo ushobora kuzatangira mu mpera z’uyu mwaka.

Byari biteganyijwe ko uyu mushinga wagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ndetse abatuye mu Murenge wa Mahama bari batangiye kumwenyura bumva ko imyaka yabo itazongera kwicwa n’izuba, ariko icyizere cyaraje amasinde.

Musafiri Alexandre ati “Twabonye bije turishima none twarategereje turaheba, tubona bitagenda neza kandi amapfa aturuka ku izuba.”

Mukamana Philomene  na we ati “Uyu mushinga wo kuhira rero wari gukemura ibibazo mu buryo bw’izuba duhorana rya buri gihe. Iyaba wakoraga neza twagombye kuba tubona imyaka, none inzara itwica uko bwije n’uko bucyeye kubera wananiwe gukora vuba.”

Aba baturage bavuga ko uyu mushinga wari kubakura mu bukene bakiteza imbere kuko ngo muri aka gace hakunze kwibasira n’izuba ryinshi rituma bateza.

Dusabimana Christine ati “Igihe twari twiteze ko bizaba byarakoze ntabwo ari cyo byakozwe. N’ubu turategereje ariko tuba tubona ari ibintu byadindiye byatinze cyane birenze. Twari tuzi ko ubwo bije birahita bishyirwa mu bikorwa bikore, twari tuzi ko nyine ikibazo cy’ubukene cyagiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko uyu mushinga wadindiye kuko habanje gushakwa aho mazi azajya aturuka.

Ati “Habayemo gusubiramo umushinga cyane cyane aho bazakura amazi mu mugezi w’Akagera. Ni umushinga dufatanyije urimo RAB, MINAGRI hamwe na Exim Bank yo mu Buhinde. Muri uko kuvugurura bituma hongerwa igihe, ariko ubu ngubu imirimo yarasubukuwe.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari icyizere ko nyuma yuko hasubukuwe ibikorwa by’uyu mushinga, uzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mushinga wa Mahama II wagomga gutanga uburyo bwo kuhira ku buso bungana na hegitari 2 669 ku bahinzi barenga 4 000, wagombaga gushorwamo Miliyari 27 Frw.

Ni umushinga bari batangiye kwishimira
N’ubu impombo ziracyasamye
Barategereje amaso ahera mu kirere

Imyaka yabo yarumye kandi ngo ubu yakagombye kuba itoshye

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + nineteen =

Previous Post

M23 yafashe icyemezo kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi inatanga umucyo ku gufata Bukavu

Next Post

Umunyamakuru wigereye i Goma urugamba rugihumuza yatubwiye ibyo yiboneye

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru wigereye i Goma urugamba rugihumuza yatubwiye ibyo yiboneye

Umunyamakuru wigereye i Goma urugamba rugihumuza yatubwiye ibyo yiboneye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.