Igitangazamakuru gikomeye n’umuhanzi ukunzwe bakoze igikorwa cy’ubufatanye bubayeho bwa mbere mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku bufatanye bw’Igitangazamakuru cya RADIOTV10 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), hakozwe igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, cyakozwe bigizwemo uruhare n’Umuhanzi Tom Close usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya RBC rishinzwe iyi gahunda yo gutanga amaraso.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa RADIOTV10 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) binyuze mu muhanzi Tom Close usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso muri iki Kigo.

Izindi Nkuru

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi, ku cyicaro gikuru cya RADIOTV10, cyitabiriwe n’Abaturarwanda batandukanye barimo n’abanyamakuru b’iki Gitangazamakuru.

Uyu muhanzi Tom Close, avuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso, ari igikorwa cy’urukundo ubundi cyari gikwiye kwitabirwa na buri Muturarwanda, ku buryo yishimiye kuba iki gitangazamakuru cyarifuje kugira uruhare muri iyi gahunda.

Avuga ko nkuko bisanzwe itangazamakuru rigira uruhare runini mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda zitandukanye, yizera ko iyi ntambwe itewe bwa mbere izagira uruhare mu gutuma hari benshi bitabira iyi gahunda.

Ati “Ni ubwa mbere Igitangazamakuru kigize uruhare muri iyi gahunda, ku buryo ari ibintu twishimira kandi twizera ko bizabera urugero rwiza abandi Baturarwanda kugira uruhare muri iyi gahunda y’ingenzi.”

Umuyobozi w’ibiganiro by’imyidagaduro kuri RADIOTV10, Sango Hamissi uri mu bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, avuga ko na we yishimiye kuba igitangazamakuru akorera cyagize uruhare muri iyi gahunda ifitiye benshi akamaro.

Ati “Ubusanzwe RADIOTV10 uretse kuba ari igitangazamakuru kigeza ku Baturarwanda amakuru y’ingenzi, gihora kinifuza ibyagira uruhare mu mibereho myiza y’Abanyarwanda, kuba twatanze umusanzu wacu muri gahunda yo gutanga amaraso rero bije muri uwo murongo, kuko hari benshi baba bakeneye amaraso kugira ngo bagaruke mu buzima busanzwe.”

Uyu mukozi wa RADIOTV10 avuga kandi ko iki gitangazamakuru gisanzwe kinagira uruhare mu zindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, zirimo nko kwitabira Umuganda ngarukakwezi, ndetse n’izindi gahunda zo kuzamura abatishoboye.

Iki gikorwa cyabereye ku Cyidaro cya RADIOTV10
Tom Close ni umwe mu bahanzi bakunzwe na benshi mu Rwanda yagize uruhare muri iki gikorwa
Tom Close yari aherutse kwitabira ubutumire bwa RADIOTV10

RADIOTV10

Comments 1

  1. Tom close turamwemera mu mikoranire myiza n’abandi.Tv 10 ibaye intangatugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru