Abantu 70 bapfuye, abandi 30 bakomerekera mu gitero cyagabwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi mu Karere ka Artibonite muri Haiti, nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, “Défenseurs Plus”, wabitangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2026.
Al Jazeera yatangaje ko ibyo bitero byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize bikomereza ku wa 30 Werurwe 2026, aho abo bagizi ba nabi banatwitse inzu z’abaturage.
Uwo muryango watangaje ko abantu 6,000 bamaze kuvanwa mu byabo n’ibi bitero, mu gihe abandi 2,000 bahunze mu minsi yabanje.
Gatsiko k’amabandi kazwi nka Gran Grif kigambye icyo gitero, kavuga ko cyari kigamije kwihorera ku bagabye ibitero ku birindiro byabo mu minsi ishize. Gusa, inzego z’umutekano za Haiti zatangaje ko zigiye gukora iperereza kuri ako gatsiko no guhiga abakarimo bose kugira ngo babiryozwe.
Haiti, iyobowe by’agateganyo na Alix Didier Fils-Aimé, isanzwe ifite ibibazo by’umutekano muke imaranye imyaka myinshi, biterwa n’udutsiko twitwaje intwaro tugaba ibitero mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10









