IGP Dan Munyuza yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya DRC bagaruka ku kurandura imitwe irimo FDLR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza uyu munsi wakiriye mugenzi we uyobora Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko Ibihugu byombi byifuza kongera imikoranire kugira ngo uwo ari we wese wahirahira ashaka guhungabanya umutekano w’ibi bihugu asigeho kuko byamuhenda.

IGP Dan Munyuza yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza ubwo yakiraga mugenzi we uyobora Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General Amuli Bahigwa Dieudonne uri mu Rwanda n’itsinda ayoboye.

Izindi Nkuru

General Amuli Bahigwa Dieudonne unayobora Inama y’Abayobozi ba Polisi zibumbiye mu Muryango wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), agiriye uruzinduko rwa kabiri kuva yahabwa izi nshingano.

IGP Dan Munyuza wamwakiriye bakagirana n’ibiganiro, yavuze ko uru ruzinduko rufite igisobanuro gikomeye ku mubano usanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Dufata uru ruzinduko rwanyu nk’intabwe ikomeye mu kubaka ubufatanye mu mutekano w’u Rwanda na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ibihugu byombi ntabwo ari ibituranyi gusa ahubwo ni ibivandimwe.”

IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi ziteguye gukorana

IGP Dan Munyuza yavuze ko ubu  bufatanye buzakomeza kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu karere biterwa n’imwe mu mitwe iwuhungabanya irimo FDLR na RUD Urunana ndetse n’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akarishye ya Islam.

Ati “Bikeneye ko twubaka ubufatanye bukomeye ndetse no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bihangayikishije aka Karere.”

Yavuze ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo guhanahana amakuru ndetse no gukorana mu butasi bw’ibyaha ubundi bakongera imbaraga mu bufatanye bugamije kurwanya abanyabyaha.

Yagarutse ku mwanzuro wafatiwe mu nama yaguye ya EAPCCO ya 23 yabereye i Kinshasa, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana na Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izindi Polisi zo mu Karere.

Yavuze ko hashyizweho itsinda rizakorera Goma rishinzwe guhuriza amakuru hamwe ku bikorwa by’iterabwoba mu karere.

Ati “Kurwanya iterabwoba rishingiye ku myemerere ya kiyisilamu ni urugamba igihugu kimwe kitatsinda niyo mpamvu tutabaha umwanya wo gukurira mu bihugu byacu kugira ngo bahungabanye umutekano w’aka Karere.

Akomeza agira ati “Turashaka gukorera hamwe kugira ngo dutange ubutumwa bukomeye kuri buri wese washaka guhungabanya umutekano ko atabigeraho.

General Amuli Bahigwa Dieudonne na we yaboneyeho gushima ubuyobozi bukuru bw’Ibihugu byombi bukomeje gukorana neza by’umwihariko mu bikorwa byo kuzana amahoro muri aka karere.

Muri uru ruzinduko kandi Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha no gucunga umutekano w’abatuye muri ibi bihugu n’ibyabo.

Ubwo yakirwaga ku Cyicaro cya Polisi
Amuli Bahigwa Dieudonne yashimye uburyo ibihugu byombi biri gukorana
Habaye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru