Ikimushimisha ku kuzukuruza, Urubuga nkoranyambaga akunda,…-P.Kagame yasubije ibibazo by’amatsiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yabajijwe bimwe mu bibazo by’amatsiko, birimo ikimushimisha kurusha ibindi mu kuba yaruzukuruje, avuga ko ari byose, ndetse n’umugani mugufi w’ikinyarwanda akunda kurusha indi.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikigo Norrsken Kigali House gifasha ba rwiyemezamirimo b’imishinga y’ikoranabuhanga.

Izindi Nkuru

Mu gufungura ku mugaragaro iki kigo cyubatse mu Mujyi wa Rwagati, Perezida Paul Kagame yabajijwe ibibazo bijyanye n’urwego rw’ubukundu n’ishoramari rya Afurika, agaragaza ko uyu Mugabane ari isoko rikomeye, bityo ko abashoramari badakwiye kuwirengagiza.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yari asoje gusubiza ibibazo by’abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuganga, uwari uyoboye ibi biganiro, na we yavuze ko yifuza gukoresha ayo mahirwe akabaza Perezida Kagame bimwe mu bibazo by’amatsiko, yahereye ku rubuga nkoranyambaga akunda kurusha izindi, asubiza agira ati “Ni Twitter.”

Uyu wari uyoboye ibiganiro yakomeje amubaza ati “Ni ikihe kintu ukunda kurusha ibindi mu kuba waruzukuruje?”, Perezida Kagame amusubiza agira ati “Ni byose.”

Yanamubajijwe ku cyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda kitari cyitezwe, avuga ko ari uguhindura imyumvire y’Abanyarwanda.

Ati “Kuva ku guhora bategereje inkunga z’abandi, bakagera ku rwego rwo kwigira ubwacu ariko nanone tukanakorana n’abandi. Ariko kuba imyumvire yarahindutse, ni ingenzi.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yabajijwe inama yagira umutoza Mikel Arteta w’ikipe ya Arsenal asanzwe anakunda, avuga ko ari gukora neza inshingano ze, ahubwo ko yamusaba kongera ndetse no gukomerezaho.

Yanabajijwe umugani mugufi w’ikinyarwanda akunda kurusha iyindi, ati “Hari umugani uvuga ngo ‘uwanze kubwirwa ntabwo yanga kubona’. Bivuze ko tugomba kumva cyane ariko nanone tukumva ko tugomba kwirengera igiciro cy’amakosa twakora, bituma abantu bagomba kurushaho gukora cyane, bagatekereza ingaruka zo gukora ibitaboneye.”

Perezida Kagame yafunguye ikigo Norrsken Kigali House
Yagaragarijwe bimwe mu bikorwa bihakorerwa
Yagiranye ikiganiro n’abitabiriye uyu muhango
Yabajijwe ibibazo by’amatsiko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru