Guverinoma y’u Rwanda n’iya Bahamas, zashyize umukono ku masezerano yo gusonera Visa ku migenderanire y’abaturage b’ibi Bihugu, mu rwego rwo gutera indi ntambwe mu mibanire yabyo.
Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, avuga ko iri sinywa ry’amasezerano ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024 ku munsi wa mbere w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Aya masezerano yo gusonera Visa hagati y’u Rwanda na Bahamas, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Commonwealth muri Bahamas, Frederick A. Mitchell.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda igira iti “Bombi bashyize umukono ku masezerano ku gusonera amabwiriza ya Visa, mu rwego rwo gutera indi ntambwe mu mibanire hagati y’u Rwanda na Bahamas.”
Igihugu cy’Ibirwa bya Bahamas, kigizwe n’Ibirwa bigera muri 700, byose hamwe bifite ubuso bungana na 1/2 cy’ubw’u Rwanda, aho bifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 13.
Umubano w’u Rwanda na Hamas, wagaragaye cyane mu myaka ibiri ishize, aho Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri ibi Birwa muri Nyakanga umwaka ushize wa 2023.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yari anitabiriye ibiro bya Yibile y’imyaka 50 Bahamas yari imaze ibonye ubwigenge, Umukuru w’u Rwanda yanahawe Ishimwe ry’Icyubahiro n’ubucuti afitanye na Guverinoma y’iki Gihugu ndetse n’abaturage bacyo.
RADIOTV10