Ikindi kirungo mu kwakirana ubwuzu abakiliya muri Banki izwiho kudatenguha abayigana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki ya Ecobank iri mu zizwiho umwihariko wo gutanga serivisi zinoze no kwita ku bakiliya, yatangije icyumweru cyahariwe abakiliya bayo, giteganyijwemo ibikorwa binyuranye, birimo kubibutsa gukoresha ikoranabuhanga ubundi bagakomeza kunogerwa na serivisi zayo.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, aho ku cyicaro cyayo, byasaga nk’ibirori ari na ko abakiliya bakomeza kwakiranwa urugwiro rwinshi.

Izindi Nkuru

Kuri uyu munsi wa mbere w’icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya ba Ecobank; uwinjiye muri iyi Banki wese yakirizwaga ineza kuva ku bashinzwe umutekano kugeza ku muntu wa nyuma umuha serivisi yamuzanye.

Uko ni ko buri mukiliya winjiraga muri Ecobank byiriwe, ajo amara kwinjira agakomereza ku meza yateguweho ibinyobwa bidasembuye, ubundi akerekeza aho agomba guherwa serivisi imuzanye muri banki. Abakozi baramwakira; bakamuganiriza anafata iryo funguro ryateguriwe abakiliya.

Aline Rwigimba ushinzwe kwita ku bakiliya muri Ecobank, avuga ko ibi bikorwa bigamije kurushaho gusobanurira abakiliya babo serivisi batanga ndetse no kubibutsa kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Ati Dufite serivisi nyinshi dushaka kwereka abakiliya bacu muri iki cyumweru. Hari inguzanyo ikomeye yitwa Ellevate ihabwa abagore. Muri iki cyumweru turashaka kwereka abakiliya bacu ko n’abadamu batwegera bazabona iyo nguzanyo.

Iki cyumweru cyose twashyizemo ingufu kugira ngo abakiliya batugana tubasobanurire uko bakoresha ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga rigabanya umwanya wo kuza, kuko ashobora kurikoresha agakomeza n’indi mirimo.”

Willison Cyiza, umwe mu bakiliya ba Ecobank, waje kwaka serivisi ku munsi wa mbere w’iki cyumweru cy’abakiliya, avuga ko uko imyaka igenda ishira, iyi banki irushaho kugenda itanga serivisi zinoze.

Yagize ati “Kugeza ubu turashima kandi batanga serivisi nziza. Murabona ko hari serivisi nyinshi bashyizeho. Ubu nshobora gukoresha telephone nkabitsa cyangwa nkabikuza amafaranga ntavuye mu rugo. Twizeye ko muri iki cyumweru hazabo serivisi zinoze kurushaho uko byari bisanzwe.”

Ecobank ivuga ko iki gikorwa ngarukamwaka kimaze gutanga umusaruro, ndetse izi mbaraga zashyizwe mu kunoza imitangire ya serivisi, zigomba guhora zimeze uko no ku mashami yose bafite mu Gihugu.

Umukiliya yazaga akakiranwa ifunguro ubundi akaganirizwa

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru