Ikipe ifite abakunzi benshi ku Isi no mu Rwanda yatangiye kurambagizwa n’abifuza kuyigura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaherwe babiri barimo Umunya-Qatar bifuza kugura Manchester United iri mu makipe akunzwe na benshi ku Isi, batangiye kuyisura ngo barebe ko hari uwayegukana.

Amakuru yuko Manchester United iri ku isoko yamenyekanye mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 ubwo umuryango uzwi nka ‘Family Glazer’ watangazaga ko iyi kipe yabo iri ku isoko.

Izindi Nkuru

Icyo gihe bahamagariye abifuza kugura iyi kipe, gutangira kwinjira mu kuyipiganirwa ndetse hanashyirwaho ingengabihe yaje kurangira hagaragaye abantu babiri bifuza kuba bakwegukana iyi kipe.

Muri bo harimo Umunya-Qatar Sheikh Jassim bin Hamad al Thani ndetse n’Umwongereza Sir Jim Ratcliffe usanzwe afite n’ikipe ya OGC Nice yo mu Bufaransa.

Aba bombi batangiye gusura iyi kipe bareba ibikorwa remezo byayo, ndetse kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, abahagarariye Sheikh Jassim bakaba basuye iyi kipe.

Aba bagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba Manchester United, mu gihe uruhande rwa Sir Jim Ratcliffe bo basura iyi kipe kuri uyu Gatanu tariki 17 Werurwe 2023.

Abo ku ruhande rwa Sheikh Jassim basuye iyi kipe; ni Perezida wa Nine Foundation Shahzad, umujyanama mukuru wa Sheikh Jassim witwa  Shahbaz, Fady Bakhos waturutse muri Bank ya America akaba ari umuyobozi mukuru na Yasir Shah na we uri mu bayobozi b’iyi banki.

Manchester United ntiyahiriwe na Shampiyona y’uyu mwaka, kuko itari ku mwanya mwiza, ariko imaze iminsi yitwara neza dore ko inaherutse kwegukana igikombe cya League Cup ndetse mu ijoro ryacyeye ikaba yakomeje urugendo muri 1/4 cya Europa League nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Real Betis.

Manchester United imaze iminsi yitwara neza ndetse iherutse gutwara igikombe cya League Cup

Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru