Abachou kuki mutansangije aya makuru?- Na Mushikiwabo byamunejeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakomeje gutanga urugero rwiza rwo gukunda siporo, abaza abamukurikira kuri Twitter impamvu batari bamweretse amafoto meza nk’aya.

Amashusho n’amafoto ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari gukina umupira w’amaguru, yagarutsweho cyane na benshi bishimiye iki gikorwa.

Izindi Nkuru

Ni imikino bakinnye muri bimwe mu bikorwa by’Inteko Rusange ya 73 ya FIFA imaze iminsi iri kubera i Kigali mu Rwanda kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yakinnye umukino w’umupira w’amaguru wo gufungura sitade yitiriwe umunyabwigwi muri ruhago, Pele uherutse kwitaba Imana.

Ubwo uyu mukino wakinwaga, amafoto n’amashusho bigaragaza Perezida Paul Kagame ari gukina, byagiye hanze, uyu mukino ukiri kuba ndetse na nyuma yawo.

Perezida Kagame ubwo yakinaga kuri uyu wa Gatatu

Benshi mu Banyarwanda n’abandi yaba mu Rwanda no hanze, bagiye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho n’amafoto, bagaragaza ko bishimiye kubona Umukuru w’u Rwanda ari gukina uyu mukino.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo ari mu bagaragaje ko na we yishimye, aho yasangije abantu kuri twitter amafoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari gukina umupira w’amaguru.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Mushikiwabo yagize ati Abachou, muraho ariko! None se ko amakuru nk’aya muba mutayansangije mu gihe twemeranyijwe ko tuzahorana [alors que on est ensemble]!!! Umwanzi utwanga rwose….”

Louise Mushikiwabo akunze kugirana ikiganiro cyo gushyenga n’abamukurikira kuri Twitter, ndetse akaba ari na ho yungukiye iri jambo ‘abachou’ rigezweho mu bato muri iki gihe, aho yigeze no kwiyita ‘Mushikiwabachou’.

Madamu Jeannette Kagame na we yari yawukinnye ubwo yasuraga irerero ry’umupira

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru