Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abachou kuki mutansangije aya makuru?- Na Mushikiwabo byamunejeje

radiotv10by radiotv10
17/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abachou kuki mutansangije aya makuru?- Na Mushikiwabo byamunejeje
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakomeje gutanga urugero rwiza rwo gukunda siporo, abaza abamukurikira kuri Twitter impamvu batari bamweretse amafoto meza nk’aya.

Amashusho n’amafoto ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari gukina umupira w’amaguru, yagarutsweho cyane na benshi bishimiye iki gikorwa.

Ni imikino bakinnye muri bimwe mu bikorwa by’Inteko Rusange ya 73 ya FIFA imaze iminsi iri kubera i Kigali mu Rwanda kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yakinnye umukino w’umupira w’amaguru wo gufungura sitade yitiriwe umunyabwigwi muri ruhago, Pele uherutse kwitaba Imana.

Ubwo uyu mukino wakinwaga, amafoto n’amashusho bigaragaza Perezida Paul Kagame ari gukina, byagiye hanze, uyu mukino ukiri kuba ndetse na nyuma yawo.

Perezida Kagame ubwo yakinaga kuri uyu wa Gatatu

Benshi mu Banyarwanda n’abandi yaba mu Rwanda no hanze, bagiye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho n’amafoto, bagaragaza ko bishimiye kubona Umukuru w’u Rwanda ari gukina uyu mukino.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo ari mu bagaragaje ko na we yishimye, aho yasangije abantu kuri twitter amafoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari gukina umupira w’amaguru.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Mushikiwabo yagize ati “Abachou, muraho ariko! None se ko amakuru nk’aya muba mutayansangije mu gihe twemeranyijwe ko tuzahorana [alors que on est ensemble]!!! Umwanzi utwanga rwose….”

Louise Mushikiwabo akunze kugirana ikiganiro cyo gushyenga n’abamukurikira kuri Twitter, ndetse akaba ari na ho yungukiye iri jambo ‘abachou’ rigezweho mu bato muri iki gihe, aho yigeze no kwiyita ‘Mushikiwabachou’.

Madamu Jeannette Kagame na we yari yawukinnye ubwo yasuraga irerero ry’umupira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 14 =

Previous Post

Kayonza: Ibyo bizejwe byahawe bamwe abandi amaso ahera mu kirere none bahagurutse

Next Post

Ikipe ifite abakunzi benshi ku Isi no mu Rwanda yatangiye kurambagizwa n’abifuza kuyigura

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ifite abakunzi benshi ku Isi no mu Rwanda yatangiye kurambagizwa n’abifuza kuyigura

Ikipe ifite abakunzi benshi ku Isi no mu Rwanda yatangiye kurambagizwa n'abifuza kuyigura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.