Wednesday, March 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

radiotv10by radiotv10
18/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amezi abiri yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025 cyabereye muri Morocco, ikipe y’Igihugu ya Senegal yacyambuwe gihabwa iya Morocco nyuma y’ubujurire yari yagejeje muri CAF.

Tariki 18 Mutarama 2026, nibwo hari habaye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika maze urangira Senegal itsinze Morocco igitego 1-0 cya Pape Gueye, ndetse Senegal inahabwa igikombe cyayo yari itwaye ku nshuro ya 2.

Icyakora muri uwo mukino, habayemo amahane yanatumye ikipe ya Senegal yikura mu kibuga bitewe nuko Umusifuzi yari yemeje Penalty ya Morocco mu minota y’inyongera ngo iminota isanzwe y’umukino irangire, gusa abakinnyi ba Senegal banze kuyemera banava mu kibuga basubira mu rwambariro ahanini bigizwemo uruhare n’Umutoza wabo PAPE THIAW.

Nyuma y’iminota 17 habuze umwanzuro ufatwa, Sadio Mané wa Senegal yasabye abakinnyi ko bagaruka mu kibuga bakemera penalty igaterwa, ni nako byagenze icyakora Brahim Diaz ayiteye arayihusha umukino urangira 0-0, bagiye mu minota 30 y’inyongera ni bwo Senegal yatsindaga 1-0 ikanatwara igikombe.

Morocco, ntiyigeze inyurwa n’ibi, nyuma yatanze ikirego mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF), maze akanama gashinzwe ubujurire ka CAF kaza kwanzura ko Senegal yishe ingingo ya 82 igenga amarushanwa ya CAF, bityo igomba guhanwa hagendewe ku ngingo 84 maze igaterwa mpaga ingana n’ibitego 3-0, ndetse ikanamburwa igikombe yatwaye.

Hari amakuru avuga ko Senegal nyuma yo kumenya ibi, na yo iri gutegura ikindi kirego igomba kujyana mu rukiko nkemurampaka rwa siporo TAS.

Iki gikombe gihawe Morocco, nikigumana kizaba kibaye icya kabiri itwaye mu mateka yayo, dore ko icyo yaherukaga gutwara hari mu 1976.

Habaye imvururu ku mukino wa nyuma
Ubushyamirane bwageze no mu bafana

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + nineteen =

Previous Post

Umusore ukekwaho gusambanya ihene bamubona agakizwa n’amaguru aravugwaho indi myitwarire

Related Posts

Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura FIFA Series

Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura FIFA Series

by radiotv10
17/03/2026
0

Ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku kwerekana umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda,...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

by radiotv10
16/03/2026
0

Umunyamakuru Leonidas Ndayisaba uzwi mu biganiro bya Siporo akaba umwe mu bafite uburambe mu mwuga w'itangazamakuru, yerecyeje kuri RADIOTV10 mu...

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

by radiotv10
15/03/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko abakinnyi bayo Mugisha Didier na Emery Bayisenge batazagaragara ku mukino wo kuri uyu wa...

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

by radiotv10
15/03/2026
0

Amakipe yabaye ane ya mbere nyuma y’imikino isanzwe ya shampiyona ya volleyball yatangiye guhangana mu mikino ya kimwe cya kabiri...

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

by radiotv10
14/03/2026
0

Umukinnyi Aurélien Tchouaméni ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yanyomoje ubutumwa yitiriwe bwagaragaza ko yafashe umukunzi we aryamanye...

IZIHERUKA

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2
FOOTBALL

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

by radiotv10
18/03/2026
0

Nyanza: Uwo bivugwa ko ari Umunyekongo arakekwaho amahano adasanzwe

Umusore ukekwaho gusambanya ihene bamubona agakizwa n’amaguru aravugwaho indi myitwarire

17/03/2026
Hagaragaye ifoto ya Netanyahu atanga amabwiriza yo kwica abayobozi bakuru muri Iran

Hagaragaye ifoto ya Netanyahu atanga amabwiriza yo kwica abayobozi bakuru muri Iran

17/03/2026
Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

17/03/2026
Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

17/03/2026
Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

17/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

Umusore ukekwaho gusambanya ihene bamubona agakizwa n’amaguru aravugwaho indi myitwarire

Hagaragaye ifoto ya Netanyahu atanga amabwiriza yo kwica abayobozi bakuru muri Iran

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.