• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’i Burayi ikunzwe mu Rwanda yinjiranye icyizere gihagije mu irushanwa yari inyotewe

radiotv10by radiotv10
21/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’i Burayi ikunzwe mu Rwanda yinjiranye icyizere gihagije mu irushanwa yari inyotewe
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri Sitade ya Emirates, ikipe ya Arsenal FC y’i Londres mu Bwongereza, iri mu zifite abafana benshi mu Rwanda, yongeye kugaruka mu mikino ya UEFA Champions League, aho umukino wa mbere yanyagiye PSV Eindhoven yo mu Buholandi ibitego 4-0.

Ibitego bya Bukayo Saka, Leandro Trossard, Gabriel Jesus na Martin Odegaard ni byo byatumye abafana ba Arsenal FC bongera kumwenyura muri iri rushanwa batari baherutsemo.

Hari hashize imyaka igera kuri itandatu (6) iyi kipe ititabira imikino ya UEFA Champions League, mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’uyu mukino, umutoza Mikel Arteta yari yatangaje ko bataje gusuhuza abahari ngo bakomeze ahubwo ko baje kuhaguma no kugerageza kuritwara.

Arsenal imaze iminsi yerekana ko yahinduye mu buryo bukomeye nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino yahataniye igikombe cya Shampiyona ikagitakaza mu mikino micye ya nyuma, isoreza ku mwanya wa kabiri.

Muri iyi mikino y’ijonjora ya UEFA Champions League, Arsenal iri mu itsinda risa nk’iritazayigora cyane, aho iri kumwe na FC Sevilla yo muri Espagne, Lens yo mu Bufaransa ndetse na PSV Eindhoven yo mu Buholandi yaraye inatsinze. Kugeza ubu ubwo Arsenal FC yaherukaga muri iyi mikino, umukinnyi umwe gusa ni we usigaye muri iyi kipe wari uri mu ikipe yaherukaga gukina iyi mikino [Mohammed Elneny] na we utarimo gukoreshwa cyane nubwo ubu yavunitse.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Uko byagendekeye abarimo binjiza mu Rwanda ibitemewe birenga ibihumbi 500

Next Post

Perezida Tshisekedi yongeye gutungurana imbere ya LONI agira icyo ayisaba

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Tshisekedi yongeye gutungurana imbere ya LONI agira icyo ayisaba

Perezida Tshisekedi yongeye gutungurana imbere ya LONI agira icyo ayisaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.