Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’i Burayi ikunzwe mu Rwanda yinjiranye icyizere gihagije mu irushanwa yari inyotewe

radiotv10by radiotv10
21/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’i Burayi ikunzwe mu Rwanda yinjiranye icyizere gihagije mu irushanwa yari inyotewe
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri Sitade ya Emirates, ikipe ya Arsenal FC y’i Londres mu Bwongereza, iri mu zifite abafana benshi mu Rwanda, yongeye kugaruka mu mikino ya UEFA Champions League, aho umukino wa mbere yanyagiye PSV Eindhoven yo mu Buholandi ibitego 4-0.

Ibitego bya Bukayo Saka, Leandro Trossard, Gabriel Jesus na Martin Odegaard ni byo byatumye abafana ba Arsenal FC bongera kumwenyura muri iri rushanwa batari baherutsemo.

Hari hashize imyaka igera kuri itandatu (6) iyi kipe ititabira imikino ya UEFA Champions League, mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’uyu mukino, umutoza Mikel Arteta yari yatangaje ko bataje gusuhuza abahari ngo bakomeze ahubwo ko baje kuhaguma no kugerageza kuritwara.

Arsenal imaze iminsi yerekana ko yahinduye mu buryo bukomeye nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino yahataniye igikombe cya Shampiyona ikagitakaza mu mikino micye ya nyuma, isoreza ku mwanya wa kabiri.

Muri iyi mikino y’ijonjora ya UEFA Champions League, Arsenal iri mu itsinda risa nk’iritazayigora cyane, aho iri kumwe na FC Sevilla yo muri Espagne, Lens yo mu Bufaransa ndetse na PSV Eindhoven yo mu Buholandi yaraye inatsinze. Kugeza ubu ubwo Arsenal FC yaherukaga muri iyi mikino, umukinnyi umwe gusa ni we usigaye muri iyi kipe wari uri mu ikipe yaherukaga gukina iyi mikino [Mohammed Elneny] na we utarimo gukoreshwa cyane nubwo ubu yavunitse.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 12 =

Previous Post

Uko byagendekeye abarimo binjiza mu Rwanda ibitemewe birenga ibihumbi 500

Next Post

Perezida Tshisekedi yongeye gutungurana imbere ya LONI agira icyo ayisaba

Related Posts

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
08/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga za YouTube na Twitch ku izina rya iShowSpeed, ategerejwe mu Rwanda...

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

by radiotv10
08/01/2026
0

Rutanga Eric wakiniye amakipe arimo akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, yatangaje ko yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga,...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga wamamaye mu gikombe cya Afurika nka Lumumba kubera kwigaragaza nk’uyu munyapolitiki, warebaga imikino y’Ikipe y’Igihugu ya DRC...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Tshisekedi yongeye gutungurana imbere ya LONI agira icyo ayisaba

Perezida Tshisekedi yongeye gutungurana imbere ya LONI agira icyo ayisaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.