Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Crorneille yizeje ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’umwana warwaye indwara y’amayobera yatumye abyimba inda mu buryo budasanzwe hakaza kubura ubushobozi bwo gukomeza kuvurwa mu gihe n’abagiraneza bakomeje guca hirya no hino bafasha uriya muryango ngo uvuze umwana wabo.
Ikinyamakuru The Chronicles cyashyize ubutumwa kuri Twitter busa nk’ubuvunyishiriza uyu mwana w’Imyaka itanu wo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera wabyimbye inda kuva mu myaka ine ishize.
Ubutumwa bw’iki nkinyamakuru, bugira buti “Ababyeyi b’uyu mwana batangaza ko ibitaro bikomeye mu Rwanda bya CHUK byariho bimuvura ariko ababyeyi bakaza kubibwira ko batabona amafaranga akenewe ubundi bagasubiza umwana mu rugo.”
Dr Ntihabose Crorneille, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Ministeri y’Ubuzima, asubiza ubu butumwa, yavuze ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo.
Mu butumwa na we yashyize kuri Twitter asubiza buriya butumwa, yagize ati “Tugiye kubaza amakuru ajyanye n’ubuvuzi bwe [isuzumwa rye, ubuvuzi yahabwa] muri CHUK no mu Bitaro bya Nyamata ubundi tuzayagenderaho tugira icyo dukora mu nyungu z’umwarwayi.”
Ababyeyi b’uriya mwana ubaherutse gusurwa n’Ikinyamakuru gikorera kuri YouTube, Isimbi TV, bari bakibwiye ko babuze ubushobozi bwo gukomeza kuvuza uyu mwana.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Murungi Sabin ukora kuri iyi YouTube Channel ya Isimbi TV, yatangaje ko umubyeyi w’uriya mwana yamuhamagaye akamubwira ko bamwe mu bagiraneza bamaze kumuha amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw yo kugira ngo afashwe kuvurwa.
Ubutumwa bwa Murungi Sabin bwanditswe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, bwagiraga biti “Ejo mu cya kare bazazindukira kwa muganga ndetse ngo Ubuyobozi bw’ibanze mu Murenge wa Rweru bwamwemereye ko buzamufasha akabona ibyangombwa bituma asubira CHUK vuba na bwangu kugira ngo uyu mwana avurwe.”
RadioTV10