Rugiye kwambikana hagati ya APR na Rayon…Abazawusifura bamenyekanye, ticket ya 20.000Frw

Harabura amasaha ngo umukino w’ishiraniro uba utegerejwe na buri wese ukurikiranira hafi ibya Football mu Rwanda ngo ube. Ni Rayon Sports na APR FC zigiye gucakirana kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo aho ubu hamenyekanye abasifuzi bazasifura uyu mukino.

Uyu mukino uba udasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda, wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa mbere

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku isaha ya saa 15:00’.

Uretse Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa mbere,  ku ruhande hazaba hari umusifuzi wa mbere ari ari we Karangwa Justin, uwa kabiri akazaba Simba Honore, n’aho umusifuzi wa 4 azaba ari Hakizimana Louis.

Kwinjira kuri uyu mukino kandi, ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ibihumbi 15, ibihumbi 5 ndetse n’igihumbi ahasigaye hose.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts