Saturday, October 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 17,2% muri Nzeri 2026

Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 17,2% muri Nzeri 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda byazamutseho 17,2% muri Nzeri 2026, ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa Nzeri 2025.

Raporo ya NISR igaragaza ko Umubare Ngenderwaho w’Ibiciro ku Isoko (Consumer Price Index – CPI), ukoreshwa mu gupima ihinduka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi abaguzi bagura, wazamutseho 2,7% ugereranyije na Kanama 2026.

Muri Kanama 2026, izamuka ry’ibiciro ugereranyije n’umwaka wari wabanje ryari kuri 15,7%, bivuze ko muri Nzeri ryiyongereyeho amanota 1,5 ku ijana.

Iri zamuka ry’ibiciro ryagaragaye mu byiciro bitandukanye by’ibicuruzwa na serivisi, birimo ibiribwa, ubwikorezi, ibijyanye n’imiturire n’ingufu.

Ibiribwa n’ubwikorezi biri mu byazamutse cyane

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 20,9% ugereranyije na Nzeri 2025. Ugereranyije na Kanama 2026, ibiciro byo muri iki cyiciro byiyongereyeho 5,3%.

Mu bijyanye n’ubwikorezi, ibiciro byazamutseho 22,4% mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2026 byiyongereyeho 0,2%.

Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 18,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Icyakora, ugereranyije na Kanama 2026, byiyongereyeho 0,1%.

Mu byerekeye amafunguro n’amahoteli, ibiciro byazamutseho 18,9% ugereranyije na Nzeri 2025, naho ugereranyije na Kanama 2026 byiyongeraho 2,8%.

Ibikomoka ku Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga

Imibare ya NISR igaragaza ko ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda byazamutseho 19,8% ugereranyije na Nzeri 2025, mu gihe ugereranyije na Kanama 2026 byiyongereyeho 3,4%.

Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byo byazamutseho 9,7% mu gihe cy’umwaka umwe, naho ugereranyije n’ukwezi kwabanje byiyongeraho 0,5%.

Ibi bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryari hejuru ku bicuruzwa byakorewe mu Rwanda ugereranyije n’ibyatumijwe mu mahanga.

Ibiciro bishya by’ingufu

Ibiciro by’ibicuruzwa bishya, birimo ibiribwa bishya, byazamutseho 27,9% ugereranyije na Nzeri 2025. Ku kwezi kumwe, byiyongereyeho 7,7% ugereranyije na Kanama 2026.

Ibiciro by’ingufu na byo byazamutseho 45% mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2026 byiyongereyeho 0,2%.

NISR kandi yagaragaje ko iyo ibiciro by’ibicuruzwa bishya n’ingufu bitashyizwe mu mibare, izamuka ry’ibiciro risigara kuri 11,4% ugereranyije na Nzeri 2025, naho ugereranyije na Kanama 2026 rikaba 1,3%.

Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda byakomeje kuzamuka muri Nzeri 2026, aho ibiribwa, ubwikorezi, ibicuruzwa bishya n’ingufu biri mu byagize uruhare rukomeye muri iri zamuka.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 2 =