Mu Rwanda haratangira irushanwa ry’Akarere ka CECAFA mu rwego gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka utaha (2027 TOTAL Energies CAF U-17 Africa Cup of Nations, CECAFA Qualifiers).
Iri rushanwa ry’akarere riratangira guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 kugeza ku ya 19 Ukwakira 2026
Nyuma y’uko igihugu cya Djibouti kivanye mu irushanwa nyuma y’uko tombola yari yaramaze gukorwa, urwego rushinzwe amarushanwa muri CECAFA rwasuzumye rusubiramo amatsinda bityo u Rwanda ruguma mu itsinda rya mbere aho ruri kumwe na Sudan zombi.
Imikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Itsinda A: Rwanda, Sudan & South Sudan
Itsinda B: Uganda, Ethiopia, Burundi
Itsinda C: Tanzania, Kenya na Somalia.
Gahunda y’umunsi wa mbere.
13h00′- Uganda vs Burundi
16h00-Tanzania vs Kenya
19h00-Rwanda vs South Sudan
Ku Cyumweru ni ikiruhuko ku bihugu byose mbere y’uko irushanwa rizakomeza kuwa Mbere tariki 12 Ukwakira 2026:
13h00-South Sudan vs Sudan
16h00-Burundi vs Ethiopia
19h00-Tanzania vs Somalia
Kuwa Kane tariki 14/10/2026
13h00-Somalia vs Kenya
16h00-Ethiopia vs Uganda
19h00-Sudan vs Rwanda hasozwa imikino y’amatsinda mu gihe iya 1/2 izakinwa ku tariki 17 Ukwakira 2026.
Iri rushanwa rizatanga amatike atatu mu gikombe cya Afurika kuko amakipe abiri azahita abona itike hiyongereho igihugu kizatsindira umudali w’umwanya wa gatatu. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba itozwa na Jimmy Mulisa.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10