Saturday, October 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Inkongi y’umuriro ifite imbaraga yibasiye rimwe mu masoko akomeye mu Rwanda rya GOICO i Musanze

Inkongi y’umuriro ifite imbaraga yibasiye rimwe mu masoko akomeye mu Rwanda rya GOICO i Musanze

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye inyubako y’isoko rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze, ituma abari muri iyi nyubako bihutira kuyisohokamo vuba na bwangu ngo bakize ubuzima bwabo.

Iyi nkongi yatangiye ahagana saa cyenda n’igice kugeza saa kumi z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026 yibasira cyane cyane igice cyo hejuru cy’iyi nyubako y’amagorofa atanu, aho hakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.

Amakuru yari ahari mu masaha ya mbere y’iyi nkongi yagaragazaga ko umuriro wakomeje gukwirakwira mu nyubako, ku buryo kugeza ahagana saa kumi n’igice z’amanywa wari ukigaragara mu magorofa ya kane n’iya gatanu.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritangira ibikorwa byo guhangana n’uyu muriro, mu rwego rwo kugerageza kuwuzimya no gukumira ko ukomeza kwangiza ibindi bice by’inyubako.

Abari muri iyi nyubako bahise bayisohokamo kugira ngo birinde ibyago byaterwa n’iyi nkongi. Nubwo abantu bari bamaze kuva mu nyubako, abacuruzi bari bahafite ibikorwa by’ubucuruzi bari bahangayikishijwe n’igihombo bashoboraga guhura na cyo nyuma y’uko umuriro winjiye mu gice bakoreramo.

Bamwe mu bacuruzi bagaragaje agahinda gakomeye, aho bamwe bicaye hasi barira nyuma yo kubona ko ibicuruzwa byabo bishobora kuba byangijwe n’inkongi.

Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi nticyari cyamenyekana, mu gihe ibikorwa byo kuzimya umuriro byari bikomeje.

Iyi nyubako yibasiwe n’inkongi igizwe n’amagorofa acururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini acuruza ibicuruzwa bitandukanye.

Iri soko rikoreramo abacuruzi basaga 1.550, mu gihe buri munsi ryitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 25, bigaragaza uruhare rifite mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubukungu bw’Umujyi wa Musanze.

Ibyangiritse byose n’igihombo byatewe n’iyi nkongi ntibyari byamenyekana mu masaha ya mbere y’ibikorwa byo kuyizimya.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =