Saturday, October 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubutumwa bukomeye bwa Kabila wayoboye Congo buritsa ku butegetsi bwa Tshisekedi wamusimbuye

Ubutumwa bukomeye bwa Kabila wayoboye Congo buritsa ku butegetsi bwa Tshisekedi wamusimbuye

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashinje ubutegetsi buriho gukomeza gushyira imbere intambara n’ihuriro AFC/M23, kandi butagaragaza ubushake n’ubushobozi bihagije byo kuyitsinda.

Kabila yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyekongo, ryanyujijwe ku muyoboro wa YouTube wa Reconstruire RDC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, anenga uburyo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukemuramo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu.

Yavuze ko kuva ubutegetsi buriho bwatangira kuyobora igihugu muri Mutarama 2019, ingabo za Congo zakomeje gutsindwa mu mirwano, ariko ubutegetsi bugahitamo gukomeza inzira ya gisirikare kubera impamvu za politiki.

Mu ijambo rye yavugiye mu Gifaransa, Kabila yagize ati “Nubwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakomeje gutsindwa mu mirwano, Guverinoma yahisemo gukomeza intambara kubera impamvu za politiki, kandi bigaragara ko idafite ubushake cyangwa ubushobozi bwo kuyitsinda.”

Yavuze ko gukomeza inzira y’intambara bidashobora gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano byugarije Igihugu, ashimangira ko hakenewe ubundi buryo bwo gushakira umuti amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

 

Kabila anenga ubutegetsi bwa Kinshasa ku bijyanye n’agahenge

Kabila yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kutubahiriza agahenge kaganiriweho mu nzira y’amahoro ya Doha, aho Guverinoma ya Congo n’ihuriro AFC/M23 byagiye bigirana ibiganiro bigamije guhagarika imirwano no gukemura amakimbirane.

Yavuze kandi ko ubutegetsi bukomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ndetse n’indi mitwe.

Inzira ya Doha ikubiyemo ibiganiro hagati ya guverinoma ya Congo na AFC/M23, birimo ibyo guhagarika imirwano, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushyiraho uburyo bwo kugenzura no gutanga amakuru ku binyuranyijwe n’amasezerano.

Kabila yanenze ubutegetsi kuba butemera ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gikemurwa binyuze mu biganiro.

Yagarutse ku bikorwa byo gushaka amahoro byagiye biyoborwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yavuze ko n’ubuhuza bw’abayobozi b’amadini ya Gatulika n’Abaporotesitanti bo muri Congo, binyuze muri CENCO n’Itorero rya Kristo muri Congo, bwanzwe.

Kabila yagize ati “Iyo ihuye n’ikibazo, ishaka ko abantu bayiyoboka aho gushaka igisubizo.”

Yasobanuye ko, mu myumvire ye, ubutegetsi bwiteze ko abantu batemeranya na bwo ku ngamba n’uburyo bukoresha bahita babireka batabanje kuganira cyangwa gushyiraho ibisabwa.

 

Yashinje ubutegetsi kurenga ku burenganzira bwa muntu

Mu ijambo rye, Kabila yanenze ubutegetsi bwa Congo ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage. Yashinje inzego za Leta gufata no gufunga uko zishakiye abasirikare bakuru, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abarengera uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abandi baturage.

Yavuze ko hari abasirikare bafunzwe bagapfira mu buroko nyuma yo kwangirwa ubuvuzi n’ibindi bikoresho by’ibanze bari bakeneye.

Yongeyeho ko hari ubwicanyi n’iyicarubozo byakorewe abantu benshi bitigeze bikorwaho iperereza rifatika cyangwa ngo ababikoze bahanwe.

Ibyo ni ibirego Kabila yashinje ubutegetsi, ariko mu ijambo rye ntiyatanze ibisobanuro birambuye by’ibimenyetso bibyemeza.

 

Yanenze imicungire y’ubukungu n’amasezerano ku mabuye y’agaciro

Ku bijyanye n’ubukungu, Kabila yanenze amasezerano yavuze ko arimo akarengane, ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Yavuze ko umwenda rusange wa Congo wazamutse ukarenga miliyari 18 z’amadolari ya Amerika, anifashisha ibipimo bya Banki y’Isi ku miyoborere anenga uko igihugu kiyobowe.

Banki y’Isi yatangaje ko mu 2025 umwenda wa Leta ya Congo wanganaga na 18.6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), ivuga ko icyo Gihugu gifite ibyago byo guhura n’ibibazo by’umwenda biri ku rwego ruciriritse.

Yanatangaje ko Guverinoma ya Congo yashyize ku isoko mpuzamahanga impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 1.25 z’amadolari mu ntangiriro za 2026.

Kabila yanashinje ubutegetsi gushyira mu kaga ubwigenge bw’Igihugu n’inyungu z’abazagituye mu gihe kizaza, binyuze mu masezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi Igihugu gifite.

 

Kabila avuga ko Congo igeze mu bihe bikomeye

Mu gusoza ijambo rye, Kabila yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganye n’ikibazo gikomeye, kandi ko abaturage bageze mu gihe gikomeye gishobora kugira ingaruka ku mateka yabo.

Yasezeranyije ko mu gihe kidatinze kiri imbere azasobanura ibyo abona ko Abanyekongo bakwiye gukora bafatanyije kugira ngo bakize Igihugu cyabo kiri mu kangaratete.

Ijambo rya Kabila rije mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje kuba intandaro y’impaka za politiki n’imbara za dipolomasi zigamije guhagarika imirwano no kugera ku mahoro arambye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − four =