Dr Paul Gitwaza Muhirwa, Umushumba Mukuru w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC) yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Pasiteri n’Umuhanuzi SEBAGAMWA Simon, yavuze ko yari umubyeyi mu buryo bw’umwuka ku bantu benshi.
Mu butumwa yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, Apôtre Gitwaza yagaragaje agahinda yatewe no kumenya inkuru y’urupfu rwa Sebagamuwa Simon yakererewe, ashimangira ko yari umuhanuzi w’ukuri wamugiriye uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa.
Yagize ati “Njye n’umuryango wanjye, ndetse n’Itorero AWM/ZTCC, twababajwe cyane n’urupfu rw’umushumba wacu, umuhanuzi akaba n’umubyeyi wo mu buryo bw’umwuka ku bantu benshi, Pasiteri SEBAGAMWA Simon.”
Yakomeje agira ati “Ndababaye cyane, kandi ikibabaje ni uko nabimenye ntinze, inkuru y’urupfu rw’uyu muhanuzi ukomeye, ‘Mzee SEBAGAMWA Simon’. Umuhanuzi nyakuri yararuhutse.”
Apôtre Gitwaza yibutse uko yahuye na Sebagamuwa Simon muri 2008, ubwo yari yagiye i Minembwe mu nama ikomeye yari agiye kuhakorera. Yavuze ko indege yari imutwaye ivuye i Goma imaze kugera i Minembwe, yasanze uwo muhanuzi ku kibuga cy’indege, yari amaze urugendo rw’iminsi ibiri n’amaguru avuye i Kirumba, aho yari atuye.
Yasobanuye ko Sebagamuwa Simon yahise amuhobera cyane, nyuma akamushyira ku ruhande kugira ngo baganire. Icyo gihe Apôtre Gitwaza yari kumwe na se, Kajabika, mukuru we Rubeni Kajabika ndetse n’abandi bari baherekeje itsinda ryari mu ndege.
Gitwaza yavuze ko Sebagamuwa Simon yamubwiye ko igihe yari mu masengesho i Kirumba, Imana yamutegetse kujya i Minembwe kuko hari hagiye kubera inama ikomeye yari gutegurwa n’“umuhungu we Gitwaza”.
Uyu muhanuzi kandi yamubwiye ko yari yabonye mu iyerekwa umubare “8-8-8”, ariko akaba atari azi icyo usobanura. Ngo yari yatumwe kubaza Gitwaza igisobanuro cyawo, kugira ngo naramuka agisobanuriwe azamenye ko ibyo yari yarabwiwe mbere ari ukuri.

Apôtre Gitwaza yavuze ko yahise akura impapuro yari afite zirimo inyigisho yari yateguye kuzatanga muri iyo nama, asanga umutwe wayo ari “8-8-8”, ari na wo yasobanuriye Sebagamuwa Simon.
Nyuma yo kumusobanurira icyo uwo mubare usobanura, Sebagamuwa Simon yatangiye kumubwira ibindi bintu yari yareretswe ndetse n’ubutumwa yari yahawe ngo azabumugezeho. Gitwaza yavuze ko hari bimwe muri ibyo baganiriye bikiri amayobera kugeza n’ubu.
Yasobanuye ko Sebagamuwa Simon yamubwiye ko ubwo yari mu masengesho iwe i Kirumba, yabonekewe n’umuntu muremure cyane kandi urabagirana, wari wambaye nk’abatambyi, afite umwambaro muremure n’umukandara mu rukenyerero. Uwo muntu ngo ni we wamubwiye kujya muri iyo nama yabereye i Minembwe.
Apôtre Gitwaza yavuze ko muri icyo gihe gito bari bamaranye, baganiriye ibintu byimbitse kandi bidasanzwe, birimo ubutumwa uwo muntu yabonekeye Sebagamuwa Simon yari yamusabye kumugezaho.
Yagaragaje ko yakunze kwifuza kongera guhura n’uwo muhanuzi, ariko ntibyamushobokera kuko atigeze abona umuntu wabahuza, ndetse ngo ntiyigeze anabasha kuvugana na we kuri telefoni.
Yasoje agaragaza agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Sebagamuwa Simon, wari umushumba, umuhanuzi n’umubyeyi wo mu buryo bw’umwuka ku bantu benshi.
Urupfu rwa Pasiteri SEBAGAMWA Simon rwababaje Apôtre Gitwaza n’abo mu muryango we, ndetse n’itorero AWM/ZTCC, nk’uko bigaragara mu butumwa bwe bwo kumwunamira.


RADIOTV10