Umukinnyi wa Basketball ukinira REG BBC, yambitse impeta umukozi w’ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, amusaba kumubera umugore, na we arabimwemerera.
Uyu mukinnyi Kaje Elie usanzwe ari kapiteni wa REG BBC iyoboye mu mukino wa Basketball mu Rwanda, yambitse impeta umukunzi we Ishimwe Fiana mu mpera z’icyumweru gishize.
Inshuti za hafi za Kaje Elie, zabwiye RADIOTV10 ko we n’uyu mukunzi we yasabye kuzamubera umugore, bamaze igihe bakundana ndetse ko nyuma yo kumwambika impeta, bitegura no gukora indi mihango izabinjiza mu rugo rwabo bombi nk’umugore n’umugabo.
Ishimwe Fiona wambitswe impera na Kaje Eli, na we si mushya mu mukino wa Basketball, kuko na we yakiniye ikipe izwi nka The Hoops ariko akaza kuwuhagarika kubera imvune.
Iki gikorwa cyo kwambika impeta cyabereye ahantu bigaragara ko bombi bahujwe n’uyu mukino wa Baskeball, dore ko cyabereye imbere y’inkangara isanzwe yifashishwa muri uyu mukino.
Ubu uyu mukobwa wihebeye Kaje Elie, asanzwe ari umukozi w’Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA) aho ashinzwe itumanaho.
RADIOTV10