Monday, September 9, 2024

Imbere y’imbaga y’Abakristu Karidinali Kambanda yamaganiye kure ibyo guha umugisha abatinganyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda akaba ari na Arikiyepisikopi wa Kigali, yongeye gushimangira ko Kiliziya Gatulika mu Rwanda idashyigikiye ibyo guha umugisha ababana bahuje igitsina, asaba Abakristu gusabira Kiliziya kuko yugarijwe n’ibi bigeragezo byo guhinyuza Imana.

Arikiyepisikopi wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo yari ayoboye Igitambo cy’Ukarisitiya cy’igitaramo cya Noheli, cyaturiwe muri Kiliziya ya Saint Michel.

Muri iki gitambo cyitabiriwe n’imbaga y’Abakristu ndetse cyakurikiwe na benshi kuri televiziyo, Karidinali Kambanda yasabye abakristu kwishimira ivuka ry’umucunguzi Yezu Kristu, kuko Noheli ari umunsi ukomeye ku Isi no mu Ijuru, kandi abatuye Isi bawizihiza hamwe n’abo mu Ijuru.

Gusa yavuze ko iyi Noheli ibaye mu gihe hari abantu bashaka guhinyuza Imana, bashaka kunyura inzira zitaremwe n’Imana, by’umwihariko agaruka ku babana bahuje igitsina, ndetse bakomeje no gusabirwa guhabwa umugisha muri Kiliziya Gatulika.

Karidinali Kambanda avuga ko Abanyarwanda badakwiye kugwa muri iki kigare cy’abahinyuzamana, bashaka kugendera mu ngeso zidakwiye abakristu.

Mu minsi micye ishize, Ibiro bya Papa biherutse gusohora inyandiko isabira ababana bahuje igitsina guhabwa umugisha muri Kiliziya Gatulika, ariko iyo mu Rwanda ikaba yarabyamaganiye kure.

Kambanda muri iki gitambo cy’ukarisitiya yongeye kwamagana izi ngeso z’inzaduka, ati “umugabo akavuga ati ‘nzashaka undi mugabo’, umugore akavuga ati ‘nzashaka undi mugore’ ndetse bagashaka kuyobya Kiliziya ngo ibemerere guhabwa umugisha nk’urugo.”

Akomeza avuga ko “urugo rugizwe n’umugabo n’umugore bakundana, bunze ubumwe kandi ubumwe bw’indatana ndetse bagamije kubyara.”

Yaboneyeho gusaba abayoboke ba Kiliziya Gatulika kuyisabira ku bw’ibi bigeragezo yinjijwemo n’abantu badukanye izo ngeso zitanejeje Imana.

Ati “Turugarijwe, ni ugusenga. Bikiramariya i Kibeho yaratuburiye ati ‘mwicuze, mwicuze Isi imeze nabi, musenge nta buryarya kandi musabire Kiliziya kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije usange bwaratwinjiriye.”

Mu cyumweru gishize kandi Inama y’Igihugu y’Abipiskopi mu Rwanda yari yashyize hanze itangazo yamagana ibi byo guha umugisha ababana bahuje igitsina, ivuga ko bihabanye n’ibyo Imana yemera.

Iri tangazo ryavugaga ko umugisha w’isakaramentu ryo gushyingirwa wemewe ari “ugenewe umugabo n’umugore [bikubiye mu Intangiriro 1, 27] bahujwe n’urukundo ruzira gutana [Matayo 19, 6] kandi rigamije kubyara.”

Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yakomezaga igira iti Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu. Kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakaramentu ry’ugushyingirwa.”

Si Kiliziya Gatulika mu Rwanda gusa ikomeje kwamagana ibi byo guha umugisha ababana bahuje igitsina, kuko kiliziya z’Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika, na zo zikomeje kubitera utwatsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts