Imibare yabaye myinshi mu ikipe ikomeye ku Isi ishobora gusezererwa n’umutoza yari yegamiyeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe hari ubwoba ko umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola; ashobora gusezera iyi kipe mu buryo butunguranye, hatangiye gutekerezwa abashobora kumusimbura.

Uyu Munya-Aspagne Pep Guardiola yatoje amakipe akomeye ku Isi, nka FC Barcelona na Bayern Munich yo mu Budage, aheruka kongera amasezerano muri Manchester City yo kugeza mu mwaka wa 2025, bivuze ko aramutse ashoje amasezerano ye yazayisohokamo ayimazemo imyaka 9.

Izindi Nkuru

Uyu mutoza uri mu bahanga bakomeye amaze guhesha Manchester City ibikombe bine (4) bya Premier League, ibya Carabao cup 4 na FA Cup 1.

Naho mu marushanwa nyaburayi icyo yakoze gikomeye ukugeza iyi kipe ku mukino wa nyuma ariko ntibabasha kucyegukana, gusa n’uyu mwaka baracyarimo muri Champions League.

Nubwo bimeze gutya ariko, ubwoba ni bwose yaba mu bafana ba Manchester City ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’umupira w’u Bwongereza bavuga ko ku musozo w’uyu mwaka w’imikino, Pep Guardiola ashobora gusezera aka kazi.

Pep Guardiola yahesheje ibikombe byinshi Man City

Manchester City yatangiye gutekereza bimwe mu bisubizo bihari, cyane cyane ko ubu hari amazina ari ku isoko adafite akazi.

Uwa mbere uvugwa cyane, ni Luis Enrique na we watoje FC Barcelona ndetse uheruka no gutandukana n’ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Uyu mugabo utekerezwaho imbere mu ikipe ya Manchester City, amakuru avuga ko akundwa bikomeye na Txiki Begiristain umuyobozi w’ibijyanye na siporo muri Manchester City ndetse ko bizeye ko mu gihe baba batandukanye na Guardiola uyu mugabo yakomereza aho yaragejeje neza neza bitiriwe bigorana.

Aganira n’ibitangazamakuru byo muri Espagne, Luis Enrique yavuze ko yakiriye ubusabe bw’amakipe menshi harimo n’ayo mu Bwongereza ndetse anemeza ko yifuza kuba yajya gutoza mu Bwongereza ariko akajya mu ikipe ifite gahunda nzima yo guhatanira ibintu binini. Luis Enrique yagiye avugwa mu makipe atandukanye nka Chelsea, Tottenham n’ayandi.

Luis Enrique ushobora kuzasimbura Pep Guardiola

Deus KWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Umuhire_bienvenue says:

    I can’t believe ko pep yagenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru