IMIBEREHO: Hari abanenga abamena ibiryo mu gihe hari abashonje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abanenga abamena ibiryo mu myanda ijyanwa mu bimoteri,ntibabihe abashonje, bakavuga ko byimakaza umuco wo kubura ubumuntu n’umutima ufasha mu banyarwanda.

Abajya gushungura iyi myanda bavuga ko babikora kuko baba babanje kubisaba mu ngo bakabashushubikanya babamagana,kandi baba bashonje.

Izindi Nkuru

Iyo utembereye  mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali by’umwihariko ku munsi wo gutwaraho imyanda, usanga aho iyo myanda irunze hari abantu bianjemo abana barikuyijagajagamo, bashakamo ibisgazwa by’ibiryo cyangwa se n’ibindi .

Ikimoteri cya Nduba kimenwaho ibiribwa bisaga toni 200 buri munsi

Imyanda myinshi iba yiganjemo ibiryo byasigajwe n’abifite mu mujyi wa Kigali

Ni nako byagenze ubwo twageraga mu gace ka Nyabisindu mu karere ka gasabo no muri Niboye mu karere ka Kicukiro,  ku mihanda tandukanye hagiye hari imifuka irunzemo imyanda, iyindi irunze hasi. Aha hagiye hari abiganjemo abana bato bashishikaye bareba muri iyo myanda ko ntacyo bakuramo.

Umwe muri bo yagize ati “Tuba turikurebamo ibyo kurya. Iyi ni mayonnaise nkuyemo  n’ubwo yashaje ariko ndapfa kuyirya kuko nshonje.”

Bavuga ko impamvu baza gushungura iyi myanda bashakamo amafunguro y’umunsi ngo ari uko na mbere hose  baba bagiye kubisaba mu ngo bakabamaganira kure.

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 12 we yavuze ko  bajya kubisaba bakabirukana . Ati “Iyo tugiye kubibaka barabitwima, bakadutuka tugahita twigendera.”

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba  abantu bafata ibiryo bakabimena mu myanda kandi hari abantu bashonje ugera ubwo bagiye kubitoraguramo, ngo bigaragaza ko ubumuntu n’umutima w’impuhwe  mu banyarwanda ari hafi ya ntabyo.

Kamana Faustin yabigarutseho agira ati “Buriya si ubumntu, gufata ibiryo ukabijugunya mu myanda ngo abashonje bajye kubitoraguramo, kuki utabifata ukabibaha.”

Undi witwa Kubwimana Gaspard we yagize ati ” Rwose ntibikwiye, kubona umwana arikujagajaga ibiryo mu myanda ,warangiza ukamwihorera ngo ntacyo bikubwiye si uwawe, ntabwo ari ubumuntu. Icyakora bigaragaza ko abanyarwanda  bamwe nta mutima w’impuhwe tukigira.”

WASAC ivuga ko ifite abakozi bahoraho bashinzwe gutunganya ikimoteri cy

Ibishingwe bimenwa usanga habonekamo bimwe mu byagirira akamaro abatishoboye

Twegereye umwe mu bafite ingo ari nazo zimena iyi mynda irimo ibiribwa ku mihanda, we avuga ko adashobora gukora ikosa  ryo kumena ibiryo mu bimoteri hari benshi bashonje,  ngo n’ababikora bakwiye kwigya ngo dore ko benshi nabo baba baanyuze mu nzira zitagororotse.

Ati ” Njyewe ntabwo nshobora kubimena,iyo mbibonye ndabyegeranya nkabahamagara bakaza nkabibaha. Rwose twese  ubu buzima tuba twarabunyuzemo, ntabwo tuba dukwiye kwirengagiza bariya baburimo.”

Amakuru aturuka mu bashinzwe gukusanya iyi myanda yo mu mujyi wa Kigali, baherutse gutangaz ko 40% by’imyanda imenwa mu kimoteri cya nduba ari biryo biba baysigajwe n’abanyakigali.

Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’isi  bugashyirwa ahagaragara muri Nyakanga uyu mwaka, bwagaragaje ko buri mwaka  mu Rwanda 40% by’umusaruro w’ibiribwa upfa ubusa ni mu gihe abanyarwa bangana na 19% badafite ibyo kurya bihagije.

Ibi byose kandi byiyongera ku biribwa biba bijya bivugwa ko byaboereye mubuhunikiro ndetse bikanamenwa, kubera ko biba byabuze isoko, abaturage bakavuga ko byakomeza gutiza umurindi uyu muco wo gupfusha ubusa urenza ingohe ababa babuze uko bikora ku munwa.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru