ZIMBABWE: Utarikingije COVID-19 ntiyemerewe kujya mu kazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guhera kuri uyu wa Gatatu, nta munya -Zimbabwe  wemerewe kujya ku kazi atarikingije urukingo rwa COVID-19.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu yavuze ko leta ari yo yatanze iri tegeko kubera  ko abantu by’umwihariko abafite akazi bahawe igihe cyo kwikingiza ariko ntibabikore bose bityo umwanzuro ukaba wabaye kubakumira mu kujya mu kazi kabo ka buri munsi.

Izindi Nkuru

Ikirenze kuri ibi kandi cyabaye imbarutso y’uyu mwanzuro ni uko 90% by’abarwayi ba COVID-19 ari abadakingiye.

Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma y’igihugu cya Zimbabwe ntiyasobanuye ikigiye gukurikira nyuma y’uyu mwanzuro niba aba bakozi bazakorera mu ngo cyangwa se bazaba baretse akazi mu gihe kandi bitakoranwa ubushishozi byagira ingaruka ku itangwa rya serivisi zimwe zirimo n’iz’ubuzima kuko harimo abazikoragamo batarikingiza.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru